Print

Umukobwa wa Lil Wayne yakoresheje ikirori gikomeye cy’isabukuru yambaye mu buryo butangaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2020 Yasuwe: 12653

Umukobwa wa Lil Wayne,Reginae Carter,yakoresheje isabukuru y’imyaka 22 kuwa 29 Ugushyingo 2020 cyari cyuzuyemo abakobwa benshi ndetse ngo cyitabiriwe na se.

Uyu mukobwa yakoreye isabukuru ahitwa Republic Lounge mu mujyi wa Atlanta muri Georgia mu ijoro ryo ku cyumweru.

Nubwo imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 ukomeje kwiyongera muri Amerika,aba barashinjwa gukoresha ikirori cyuzuyemo abantu begeranye batitaye kuri iki cyorezo.

Umuhanzi Lil Wayne yageze muri Republic Lounge yapfutse isura ye yose ndetse ngo yanaririmbye muri iki kirori.

Uyu muhanzi yabanje guha impano y’igikapu kirimo imikufi idasanzwe uyu mukobwa we arangije aririmbira abitabiriye isabukuru ye zimwe mu ndirimbo ze zakoze akazi gakomeye.

Uyu muhanzi Lil Wayne yitabiriye iki kirori ari kumwe n’umukunzi we Denise Bidot w’imyaka 34 wari wambaye imyenda ya Dolce& Gabbana.