Print

Betty yisanze agiye kuryamana na Papa we umubyara muri Lodge

Yanditwe na: Martin Munezero 3 December 2020 Yasuwe: 6506

Uyu mugore avuga ko kuva afite imyaka icyenda y’amavuko yakuriye mu buzima bubi, bigatuma yiyegurira umwuga w’uburaya ubwo yari akigera mu mashuri yisumbuye.

Ati :Natangiye uyu mwuga kubera ibibazo by’ubuzima nk’ubukene no kubura akazi. Kugurisha umubiri wanjye abantu ntazi bakampa amafaranga Ntabwo ari ibintu nahisemo kubera ko mbikunze.

Betty avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye, yahise ava iwabo mu gace ka Subukia akajya gushaka ubuzima. Avuga ko ababyeyi be nta bushobozi bwo kumurihira kaminuza ngo akomeze amasomo bari bafite.

Ngo yavanye iwabo indoto zikomeye zo kubona akazi kamuhemba neza, kugira ngo mu gihe yari kuzaba agarutse imuhira azafashe umuryango we ndetse yemwe anasubire mu ishuri. Cyakora cyo byarangiye inzozi ze zitabaye impamo.

Betty yatangiye ubuzima bushya abana na nyina wabo na we wari indaya.Yari umugore, ariko asanzwe acuruza abakobwa. Icyo gihe ni bwo Betty na we yatangiye gukora Uburaya buhoro buhoro.

Ati ,nabanje kugira ubwoba bw’uko mama wacu utari umuntu wa hafi mu muryango n’ubwo namwitaga mama wacu, abona ubushobozi bwo kwishyura inzu nini nk’iyo twabagamo. Nshingiye ku byo nashoboraga kubonesha amaso yanjye, nta kazi ko ku manywa yari afite.

Betty avuga ko yari yishimiye gucumbikirwa na nyina wabo wajyaga amwakira rimwe na rimwe, kugeza igihe yatangiriye kwiyumva mu buzima bw’i Nairobi mu by’ukuri bugoranye.

Akomeza agira ati ,umunsi umwe yanyicaje hasi ambwira uko nshobora kubaho muri Nairobi. Narababaye. Nagombaga kureka kuba umwana mu rugo nanjye nkatangira kwishyura fagitire. Nta handi ho kujya nari mfite.

Betty ngo yibwiye ko ari bukore uburaya igihe gito ubundi akabusezera, gusa ibyo yibwiraga ntibyamushobokera. Umutego w’amafaranga aturuka mu buraya watumye agira uriya mwuga akazi ka buri munsi.

Ubwo yari muri uyu mwuga, ni bwo yahuye n’ikintu cya mbere gisebeje mu buzima bwe

Avuga ko umunsi umwe ubwo yari agiye mu bikorwa bye bisanzwe byo guhiga abakiriya, yabonye umusaza werekezaga mu kabyiniro yari arimo. Umusaza ngo yari yambaye ingofero, ku buryo kubona isura ye bitari byoroshye bitewe n’igicucu.

Ati :abagore bose birukankiye uwo musaza kubera ko abakiriya b’abasaza bishyura neza kandi ntibakunde igitsina cyane.

Betty ngo ni we wageze kuri uwo musaza mbere y’abandi, yemwe muzehe na we yihutira kumuhitamo nk’uwo bagombaga kuryoshyanya muri iryo joro.

Ngo bakigera mu icumbi, umusaza yakuyemo ingofero n’amadarubindi yari yambaye yiteguye gukora igikorwa. Betty wari umuri imbere ngo we yari yatangiye kwiyambura imyambaro. Ngo agihindukira yisanze arebana imbonankubone na Se umubyara.

Nyuma yo gusa n’uhungabanye, umusaza na we ngo yitegereje neza asanga uwo bari kumwe ari Betty, umukobwa we yibyariye. Betty avuga ko yahise afata imyenda ye, asohoka mu cyumba yirukanka arira ndetse yanakozwe n’ikimwaro.

Se umubyara we ngo yasigaye yicaye ku gitanda, yubitse umutwe mu biganza. Betty avuga ko yamusize hari ibyo yivugisha.

Kuva batandukanira mu icumbi i Nairobi, Betty na Se umubyara ngo bamaze imyaka itanu nta we uvugisha undi, kugeza magingo aya nta n’umwe uratinyuka kuvugisha undi ku byabereye mu icumbi ry’akabyiniro.

Nkuko Uhondo News ibitangaza, Betty avuga ko ibyamubayeho byatumye ahita afata umwanzuro wo kureka uburaya ku neza.