Print

Umurambo wangiwe kwinjizwa mu misa yo kuwusezera ba nyirawo bawusiga ku muryango wicaye ku ntebe mu buryo butangaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2020 Yasuwe: 11521

Bwana Che Lewis na se w’imyaka 54 Adlay Lewis basanzwe mu rugo rwabo mu gihugu cya Trinidad & Tobago n’abagizi ba nabi barabarasa birangira bapfuye kuwa 25 Ugushyingo uyu mwaka.

Abagize uyu muryango bashyize umusaza mu isanduku ariko uyu musore Che we bamwambika imyenda myiza cyane barangije bamushyira mu kagare gatwara abamugaye babajyana mu misa yo kubasezeraho.

Abakoze ibi ku murambo wa Chen go bifuzaga kumuha umunyenga wa nyuma mbere yo kumushyingura.

Ubwo aba bari bageze ku rusengero rwa St John the Evangelist Church mu mujyi wa Diego Martin,abasoma misa banze ko uyu murambo winjira muri ubu buryo basaba ko ushyirwa mu isanduku nkuko n’abandi bisanzwe bigenda.

Bene umurambo banze kujya muri byinshi ahubwo bafata uyu Che Lewis bamushyira imbere y’umuryango bamwegamiza neza ku gikuta ubundi binjira mu misa baramusabira.

Bamwe mu batari bamuzi,bamwegeraga bakamubaza impamvu yicaye ku muryango atambaye agapfukamunwa kuko bamubaraga mu baje gushyingura ntibamenye ko ari we murambo baje gusabira.

Amashusho agaragaza uyu murambo wa Che Lewis yicaye ku muryango w’urusengero yangiwe kwinjira muri misa ye yo kumusezeraho,yaciye ibintu hirya no hino ku isi.

Umwe mu bashyize hanze aya mashusho yanditse ati “Ubuzima bwose buba bwihariye ni nako no gushyingura nabyo biba byihariye.”

Umwe mu bateguye uyu muhango wo gushyingura uyu Che gutya witwa Dennie,yabwiye Loop News ati “Umuryango wabisabye ariko natwe twari twabyiteguye cyane kuko si ubwa mbere twari tubibonye kuko no mu mahanga bakunze kubikora.

Twamumaranye iminsi 3 dutegura uko tuzamushyira mu kagare mbere y’uko tubishyira hanze.”

Aba bantu bamuteye imiti ituma umurambo ukomera ukaba nk’ibumba ubundi bamwambika imyenda myiza cyane bamushyira mu kagare bamujyana muri Misa ye ya nyuma yangiwe kwinjiramo.

Abanze ko uyu murambo winjizwa mu kiliziya,bavuze koi bi byakorewe Bwana Che ari ukumwubahuka ndetse ngo ubu bagiye kuzajya babanza gusaba ibisobanuro ku mihango yo gushyingura itaha.