Print

Bosnjak watozaga u Rwanda muri Basketball yeguye ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa umusubirizo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2020 Yasuwe: 616

FERWABA yashyize hanze itangazo rivuga ko kuri uyu wa 03 Ukuboza 2020 aribwo Bwana Bosnjak yeguye ku mirimo ye kubera umusaruro muke u Rwanda rwakuye mu iri rushanwa ruheruka kwakira muri Kigali Arena .

Yakomeje ivuga ko mu gihe iri gushaka umutoza mushya,Henry Mwinuka arakomeza gutoza ikipe nk’umutoza mukuru mu gihe Nkusi Aimee Karim ari bumwungirize.

Mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Afrobasket 2021 yaberaga muri Kigali Arena kuva tariki 25-29 Ugushyingo 2020, u Rwanda rwagize umusaruro mubi cyane kuko rutigeze rutsinda umukino n’umwe mu itsinda D.Rwatsinzwe na Mali, South Sudan na Nigeria.

Vladimir Bosnjak yatangiye gutoza u Rwanda muri Kamena 2018 kugeza ubu tariki ya 3 Ukuboza 2020 yemereye kumanika akavuga ko akazi bamusabye atakegezeho bityo akwiye gutanga umwanya.

U Rwanda muri iyi mikino yo gushaka itike ya AfroBasket 2021, rwatsinzwe na Mali mu mukino wa mbere ku manota 70 kuri 64, rwongera kandi gutsindwa na Nigeria ku manota 83 kuri 62.Uwa 3 rwatsinzwe na South Sudan amanota 67 kuri 55 mu mukino wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Perezida wa FIBA Afrique, Anibal Manave ndetse na Mugwiza Desire, uyobora FERWABA.