Print

Urumogi rwakuwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byica

Yanditwe na: Martin Munezero 3 December 2020 Yasuwe: 2028

Ni nyuma y’ubusabe bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wegamiye kuri UN, watanze impamvu z’uko iki kimera gikwiriye gukurwa kuri uru rutonde, mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi.

Ubusanzwe urumogi hamwe n’ibindi biyobyabwenge nka Cocaine na Heroine, biri ku rwego rwa IV nk’uko byemejwe na UN.

Amakuru yatangajwe na CNN avuga ko ikiyobyabwenge kiri ku rwego rwa IV, “kigira umuntu imbata ndetse kikagira ingaruka zikomeye ku buzima” bitewe n’ubukana bwacyo, ngo ntigishobora kuvura.

Itora ryo gukura iki kiyobyabwenge muri iki cyiciro ryitabiriwe n’ibihugu 53 bigize iyi komisiyo. 27 muri byo, byemeje ko kivanwamo, 25 byemeza ko kigumamo, mu gihe Ukraine yonyine yifashe.

Uko itora ryo gukura urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byica ryagenze:

Nyuma y’aho ibihugu byatoye ku majwi 27 byari bimaze gutsinda, byahise bishimangira ko urumogi rugomba kuvanwa kuri uru rutonde, rushyirwa ku bimera byifashishwa mu buvuzi.