Print

Neymar Jr arashinjwa gukorera igikorwa cya Kinyamaswa umukinnyi wa Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2020 Yasuwe: 4657

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko Scott McTominay yagombaga kugwa hasi ubwo Neymar Jr yamukururaga ubugabo ariko uyu mukinnyi we ngo ntabyo yakoze.

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi ba PSG bakoreye ibya mfura mbi abakinnyi be mu mukino babasanze Old Trafford bakabatsinda ibitego 3-1.

Solskjaer yavuze ko yifuza ko abakinnyi be bakomeza kuba inyangamugayo nyuma yo gutsindwa uyu mukino watumye ajya mu mazi abira kubera urugamba rwo kwerekeza muri 1/16 cya UEFA Champions League rwakomeye birenze.

Uyu mutoza yagize ati “Sinjya nkunda kuvuga ku bakinnyi b’ikipe twari duhanganye.Abakinnyi banjye bazi indangagaciro zanjye.Nkunda abakinnyi b’inyangamugayo.

Scott yakabaye yaguye hasi ubwo Neymar Jr yamukururaga ubugabo ariko ntabwo mba nshaka ko bakora ibintu nka biriya.”

Uburakari bwabaje bwinshi kuri Neymar Jr ubwo uyu Scott yamukandagiraga atabishaka mu gice cya mbere.

Ubwo iki gice cyari kirangiye,Neymar yagiye gushaka uyu mukinnyi ngo bahangane ariko bamukomye mu nkokora.

Umutoza Ole yavuze ko bibabaje kuba batsinzwe kandi bari bakinnye umukino mwiza ndetse bagahusha ibitego byabazwe gusa yavuze ko igitego cya 2 cya Marquinhos habayemo kurarira.

Neymar Jr wari uhagaze neza muri uyu mukino,yatsinze ibitego 2 muri 3-1 batsinze United ndetse iyi kipe yo mu Bwongereza yarangije umukino ifite abakinnyi 10 kuko Fred yahawe amakarita abiri y’umuhondo yamuviriyemo umutuku.


Neymar Jr yashinjwe gukurura ubugabo bwa McTominay