Print

Umugabo witwa Adolf Hitler yahawe akazi muri Namibia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2020 Yasuwe: 1873

Uyu munyapolitike witwa Adolf Uunona Hitler yaronse amajwi angana na 85% mu matora yabaye mu kwezi gushize mu mujyi wa Ompundja uri mu majyaruguru y’iki gihugu.

Namibia yakolonijwe n’abakoloni b’Abadage kandi kugeza ubu mu bice bimwe na bimwe haracyari inzibutso z’icyo gihe.

Hari ibintu byinshi ibihugu byombi bihuza, harimo n’amazina y’imihanda.

Uunona yabwiye ikinyamakuru Bild ati: "Data niwe wanyitiriye uwo mugabo.Ashobora kuba atari azi icyo iri zina Adolf Hitler risobanura".

"Nkiri umwana ryari izina risanzwe. Maze gukura, niho naje gutahura ko uyu mugabo yari yashatse kwigarurira isi yose.Njyewe nta ruhare na rumwe mfite muri ibi bintu".

Ubutegetsi bwa gikoloni muri Namibia – bwavuyeho nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose na mbere y’uko Hitler ajya ku butegetsi, bwibukirwa ku mahano atagira ingano bwakoze icyo gihe.

Hagati ya 1904 na 1908, ingabo z’abakoloni b’Abadage bishe 80% by’abaturage bo mu bwoko bw’aba Nama n’aba Herero muri Namibia, icyo muri iki gihe abahanga mu mateka bita “Jenoside yirengagijwe.”

BBC