Print

Reba amafoto utabonye ya Uwicyeza Pamela uri mu rukundo rweruye na The Ben agaragaza uburanga n’imiterere bye mu bihe bitandukanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 December 2020 Yasuwe: 7526

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y’amazi muri Tanzania ndetse yamusomye ku gahanga.

Nta magambo yihariye yayaherekesheje gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw’abakundana.

Nta gihamya n’imwe yemezaga abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w’ikimero w’imyaka 21.

Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho aherutse gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati "Mine", bisobanuye "Uwanjye."

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

Hano tukaba twabakusanyirije amafoto ya Uwicyeza Pamela mu bihe bitandukanye,agaragaza uburanga n’imiterere by’uyu mukobwa kugeza ubu uri mu rukundo rweruye n’umuhanzi The Ben.











Comments

DUMBULI 4 December 2020

Ndabashima ni abanyarwanda bararyoshya mu byiza bibitseho birakwiye nta cyiza nko gukunda ugakundwa nibahagan bazarekana buri wese ace ukwe ashake undi wo gukomezanya mu buzima ni ukwirekura. " Sarura ubuto ubukumi ubusore bwawe kuko igihe ni iki ntikizongera kubaho mu minsi iza uzaba uri amateka tuti kera habayeho the Ben cga Pamella.