Print

Hashyizwe hanze amafoto ya Cristiano Ronaldo n’umuryango we baryamye ku buriri bugura miliyoni 31 FRW bivugwa ko bugabanya gusaza imburagihe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2020 Yasuwe: 9388

Uyu munyamideli w’umunya Espagne yavuze ko baguze ubu buriri mu rwego rwo kurwanya gusaza imburagihe.

Ku myaka 35,Cristiano Ronaldo aracyatanga umusaruro uhagije muri Juventus no muri Portugal kuko aheruka gutsinda igitego cya 750 mu mateka ye.

Ubu buriri bwa Hogo,bivugwa ko bufasha abakinnyi kugarura ubuyanja vuba iyo bamaze gukina ariyo mpamvu uyu mukinnyi n’umuryango we babuguze.

Kuri uyu wa Kane nibwo uyu mukunzi wa Ronaldo yashyize hanze ifoto aryamye kuri ubu buriri yise “ibicu”.

Yanditse kuri Instagram ati “Igihe cyo guhishura ukuri!Umunsi wanjye utangira iyo ndyamye ku buriri bwanjye bwa Hogo.

Gusinzira meze nk’uryamye mu bicu ni rimwe mu mabanga atuma nkomeza kugira ubuzima bwiza.Numvise itandukaniro umunsi wa mbere mburyamaho kandi sinaburutisha ikindi kintu.”

Hogo ivuga ko uburiri bwayo bufasha abantu kurwanya ubusaza kuko ababukora bavuga ko buvura umunaniro.

Uretse Ronaldo,undi mukinnyi wagaragaje ko akunda uburiri bwa Hogo ni Marcos Llorente ukinira Atletico Madrid.