Print

Umupolisi yari agiye kurasa mugenzi we nyuma yo gushwana bapfa ko yatinze kuva mu kiruhuko cya saa sita [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2020 Yasuwe: 3080

Bwana do Nascimento yafashwe amashusho atunze imbunda mu gituza mugenzi we Simão nyuma y’aho yagiye mu kiruhuko cya saa sita agatinda kugaruka mu kazi mu gihe kingana n’iminota 5.

Aba bapolisi bo mu mujyi wa Sao Paolo barashwanye Kuwa Gatanu w’iki cyumweru bahuruza abagenzi ubwo umwe yashyiraga imbunda kuri mugenzi we ashaka kumurasa amuziza ko yakerewe iminota 5 kugaruka mu kazi avuye kurya saa sita.

Uburakari bwa Do Nascimento bwasembuwe nuko uyu Corporal Márcio Simão yamubwiye ko aramurega k’ubakuriye ko gukererwa kwe gutuma abura uko ajya kurya nawe saa sita.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mupolisi atunze imbunda mugenzi we aho rubanda rwari rwahuruye rwamusabaga gukora mu mbarutso akamwica aho gukumira icyaha kitaraba.

Icyakora aba bombi baje kumvikana uyu Do Nascimento ntiyica mugenzi we gusa ababakuriye bahageze bikimeze nabi uyu wari ufite imbunda ahita afungwa.

Ubuyobozi bwa Polisi bwavuze ko aba bagabo 2 bahagaritswe ku mirimo yabo kubera ko ibyo bakoze ari icyaha gikomeye cyambitse isura mbi polisi ya Brazil.