Print

Ronald Koeman yanenze bikomeye abakinnyi ba FC Barcelona nyuma yo gutsindwa na Cadiz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2020 Yasuwe: 1875

Mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryakeye,Cadiz yakiriye FC Barcelona ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego 2-1 iba ikipe ya mbere izamutse muri La Liga itsinze Real Madrid na FC Barcelona mu gice kibanza cya shampiyona.

Umutoza Ronald Koeman yavuze ko imyitwarire y’abakinnyi be yo kudahangana ikwiriye kunengwa ndetse ngo uyu Muholandi yababajwe bikomeye n’uburyo igitego cy’intsinzi cya Cadiz cyabonetse.

Ikinyamakuru Marca cyasubiyemo amagambo yatangaje kiti “Gutsindwa n’ibintu bigoye gusobanura.Twaje hano nyuma y’imikino myiza twari duherutse gukina ariko igice cya mbere cyari kibi cyane.Twari beza mu gice cya kabiri ariko uburyo twatsinzwemo buteye agahinda.

Twatsinzwe kubera ikosa ritunguranye utagakwiriye gukora.Byaturutse ku kuba tutahaye agaciro umukino.Ubwitange bwari hasi atari kuri ba myugariro gusa ahubwo ku ikipe yose.

Byagorana gusobanura ibitego twinjijwe.Ndatekereza ko byaturutse ku kudaha agaciro umukino.Twabuze guhanganira umupira.Birashoboka ko ariyo mpamvu twinjijwe ibitego.Biragoye gusobanura igitego cya kabiri.”

Alvaro Gimenez niwe watsindiye Cadiz igitego cya mbere hanyuma FC Barcelona iza kucyishyura binyuze kuri Alcala witsinze.

Cadiz yaje kubona igitego cya kabiri ibifashijwemo na rutahizamu uzwi cyane witwa Alvaro Negredo.

FC Barcelona yakomeje kujya mu mazi abira kuko yagumye ku mwanya wa 07 aho irusha amanota 3 gusa ikipe zimanuka mu cyiciro cya kabiri.