Print

FERWAFA yasubitse imikino irimo uwa Rayon Sports kubera Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2020 Yasuwe: 1742

Kuwa Gatanu nibwo byamenyekanye ko abakinnyi 4 ba Rayon Sports basanzwe baranduye Covid-19 bituma bajyanwa mu kato mu Nzove.

Abakinnyi 3 muri aba 4 basanzwe banduye bakinnye umukino w’umunsi wa 1 wa shampiyona wa Rutsiro FC warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda uzakinwa ku wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020 no ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020 ariko FERWAFA yahagaritse imikino 2 kubera ubwoba bw’iki cyorezo.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi, wari guhuza Rayon Sports na Bugesera FC, utazaba kubera ikibazo cya COVID-19 kivugwa muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Hari amakuru avuga ko uretse aba bakinnyi bane basanganywe COVID-19, muri Rayon Sports hari n’abandi bakinnyi icyenda n’abandi babiri bicara ku ntebe y’abatoza, bagaragazaga bimwe mu bimenyetso nubwo kuva ku wa Gatanu nta cyo inzego zibishinzwe zigeze zivuga kuri iki kibazo.

Kuba Rayon Sports na Rutsiro FC zarashyizwe mu kato, byatumye imikino zari gukina isubikwa. Rutsiro FC yagombaga guhura na Police FC mu mukino wari kubera i Nyamirambo.

Indi mikino ibiri y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona itazaba ni uwari guhuza Gorilla FC na APR FC yari muri Kenya, aho yasezerewe na Gor Mahia muri Champions League ndetse n’uwa Gasogi United na AS Kigali ikina na Orapa United kuri iki Cyumweru mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

FERWAFA yandikiye amakipe yose ku munsi w’ejo iyasaba kujya ayimenyesha ibyavuye mu bipimo bya COVID-19.

Yagize iti “Nyuma yo kubona ko hari abatarubahirije ibyo twabasabye mu ibaruwa yacu yo ku wa 1/12/2020 bijyanye no gushyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n’abagize technical staff b’ikipe mubereye umuyobozi;”

“Twongeye kubasaba ko bitarenze ku itariki ya 6/12/2020 saa munani (14h00) mwaba mwamaze kutwoherereza ibyo bisubizo kuri e-mail ikurikira: [email protected].”

“Ibyo mugomba kutwoherereza ni urutonde rw’abapimwe rugaragaza ibisubizo byabo hamwe na “certificat” (icyemezo cy’ibipimo) ya buri wese wapimwe.”

“Ibisubizo musabwa kohereza ni ibyafashwe mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko Shampiyona y’umwaka wa 2020-2021 y’icyiciro cya mbere mu bagabo itangira. Ni ukuvuga ku itariki 4/12/2020.“

Yibukije amakipe ko ibyangombwa bigaragaza ibyavuye mu bipimo bishyikirizwa komiseri w’umukino ushinzwe kugenzura ko amakipe yubahiriza ibisabwa mbere yo kujya mu kibuga.

Uko amakipe azahura ku munsi wa kabiri wa Shampiyona:

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020

Police FC vs Rutsiro FC (Wasubitswe)
Musanze FC vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane, 15:00)
Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye, 15:00)
Rayon Sports vs Bugesera FC (Wasubitswe)
Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15:00)
Gasogi United vs AS Kigali (Warasubitswe)

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020:

Kiyovu SC vs Marines FC (Stade de Kigali; 15:00)
Gorilla FC vs APR FC (Warasubitswe)