Print

Gakwaya Celestin wamamaye muri sinema nyarwanda nka Nkaka yasezeranye imbere y’amategeko na Umutesi Moreen

Yanditwe na: Martin Munezero 6 December 2020 Yasuwe: 2958

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 03 Ukuboza 2020.

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe kuba tariki 12 Ukuboza 2020.

Gakwaya na Moreen ntabwo bamaze igihe kinini bizwi ko bakundana dore ko byamenyekanye cyane muri Nzeri 2020 ubwo bashyiraga hanze integuza y’ubukwe bwabo.

Hari nyuma y’amezi atandatu uyu mugabo yambitse impeta y’urukundo undi mukobwa witwa Rudasingwa Daniella bari bamaze igihe bakundana.

ntabwo yigeze atangaza icyo yapfuye n’uyu mukobwa, gusa yemeje ko uwo bari kumwe ubu ari we wamunyuze.

Uyu mugabo w’imyaka 43 agiye gushaka Mutesi Moreen nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri “Serwakira”, “Rwasa” n’izindi. Agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka “Warampishe” ya Aline Gahongayire, ‘Nturi Wenyine” ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk’umuntu w’umugome.