Print

AS Kigali yasezereye Orapa United bigoranye muri CAF Confederations Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2020 Yasuwe: 1938

AS Kigali yari yatsindiwe muri Botswana ibitego 2-1,yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda igitego 1-0 igakomeza ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze ari nabyo yagezeho ibifashijwemo na rutahizamu Abubakar Lawal ukomoka muri Nigeria.

Muri uyu mukino wo kwishyura AS Kigali yagerageje gusatira cyane ariko iminota 20 y’umukino niyo yigaragajemo cyane kuko yateye imitambiko 2 ndetse na ba rutahizamu bayo botsa igitutu izamu rya Orapa.

AS Kigali yabonye igitego cya Abubakar Lawal ku munota wa 99, mupira wari uvuye kuri Orotomal Alex n’umutwe nyuma yo gusunikana bikomeye na myugariro wa Orapa United.

Hakizimana Muhadjiri na Hussein Shaban Tchabalala bayoboye umukino wa AS Kigali,baremye uburyo bwinshi muri uyu mukino ariko umunyezamu Malapela wa Orapa United ababera ibamba.

Abubakar Lawal ni nawe wari watsinze igitego 1 AS Kigali yaboneye muri Botswana mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize.Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu miki ariko AS Kigali ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup kubera itegeko ry’igitego cyo hanze.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali izahura na KCCA yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri aho imikino ibanza izaba mu mpera z’Ukuboza, hagati ya tariki ya 22 n’iya 23, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kampala mu ntangiriro za Mutarama 2021, hagati ya tariki ya 5 n’iya 6.