Print

DJ Toxxyk yakoze ubukwe na Tala Ndekezi baherutse kubyarana

Yanditwe na: Martin Munezero 7 December 2020 Yasuwe: 2088

Ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

Ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa imbere y’imiryango.

Dj Toxxyk ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller witabye Imana tariki 5 Mata 2020.

Ibi birori bibaye nyuma yo gushyira hanze album ya nyakwigendera Dj Miller yitwa Shani nyuma y’amezi umunani yitabye Imana.