Print

Kamonyi: Umugabo yafatanwe inoti z’igihumbi 143 z’amahimbano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2020 Yasuwe: 1163

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamaugire yavuze ko gufatwa kwa Nyandwi wo mu Mudugudu wa Kigorora, Akagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abakozi bo muri Resitora yari amaze kwishyura amafaranga 1000 bagenzuye basanga ari amahimbano.

Yagize ati “Nyandwi yagiye muri Resitora afata ifunguro maze yishyura inoti y’igihumbi. Abakora muri iyo resitora bagenzuye iyo noti babona ni impimbano. Bamusabye kwishyura andi atari ayo arayabura. Ni uko bahise baha amakuru Polisi ikorera hafi aho mu Murenge wa Mugina iramufata.”

SP Kanamugire avuga ko abapolisi bageze yo basatse uwo mugabo basanga afite izindi noti z’igihumbi 143 z’amahimbano. Bamubajije aho yayakuye avuga ko yayatoraguye apfunyitse mu isashi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza avuga ko atari ubwa mbere aha muri Mugina hafatiwe umuntu ufite amafaranga y’amahimbano. Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza mu isoko rya Mugina hafatiwe umugabo witwa Muzindutsi Theogene w’imyaka 42 na we wishyuye amafaranga ibihumbi 34 by’amahimbano.

Yagize ati “Muzindutsi wo mu Kagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, ariko ucumbitse mu Murenge wa Nyamiyaga, usanzwe ari umucuruzi w’amatungo magufi, yagiye mu isoko rya Mugina, agura ihene n’umukecuru. Amwishyuye amafaranga ibihumbi 34 umukecuru abona ni amahimbano, niko kuvuza induru. Undi yahise ata ya hene ariruka aracika ariko aza gufatwa muri iki cyumweru kuwa Kane agarutse muri rya soko. Abaturage batanze amakuru kuko bari bamuzi nuko arafatwa. Ubu akaba ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina.”

SP Kanamugire yibukije abacuruzi gutunga utumashini tugenzura amafaranga ko yujuje ubuziranenge ndetse n’undi muntu wese wakiriye amafaranga kujya abanza akayagenzura mbere y’uko batandukana n’uyamuhaye.

Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye aba bagabo bombi bafatwa, anakangurira abaturage muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bahita bihutira gutanga amakuru.

Uyu mugabo Nyandwi Martin yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mugina kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).