Print

Areruya Joseph wahesheje ishema u Rwanda mu gusiganwa ku magare agiye kurushinga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2020 Yasuwe: 1728

Umukinnyi mpuzahanga w’Umunyarwanda usiganwa ku magare, Areruya Joseph agiye gukora ubukwe na Josephine umukobwa bamaze igihe bakundana .

Mu nteguza yashyize hanze (Save the Date), Areruya yateguje abantu ko azakora ubukwe ku wa 06 Gashyantare 2021.

yavutse tariki 23 Ugushyingo 1996 mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Ni imfura mu muryango w’abana batandatu ba Gahemba Jean Marie Vianney nawe wigeze kuba igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse agahagararira u Rwanda mu mahanga inshuro zitari nke.

Ntiyabashije kwiga amashuri asanzwe ariko kuva ari umwana muto yakunze igare kurusha ibindi byose. Yegukanye isiganwa rya mbere afite imyaka 15. Icyo gihe yarushanwaga akoresheje igare risanzwe rizwi nka “matabaro” cyangwa ‘pneu ballon’ mu masiganwa y’imirenge.

Yatangiye kwitabira amasiganwa ategurwa na Ferwacy mu 2012 afite imyaka 16 ariko aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu 2014 atoranyijwe na Jonathan Boyer mu bana bagombaga gukina Shampiyona ya Afurika ya ‘Mountain Bike’.

Yahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Kanama 2015 mu isiganwa rya “Brazil Tour do Rio’ gusa ntiyabashije kurangiza. Kuva ubwo yabaye umukinnyi ukomeye ndetse atoranywa gukina Tour du Rwanda ye ya mbere uwo mwaka asoza ari uwa kabiri ku rutonde rusange anafasha cyane Nsengimana Jean Bosco kuyegukana.

Yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo bwa mbere mu 2016 ataha ari uwa 63 ku rutonde rusange aba n’uwa kabiri mu gace k’umunsi wa kane kavaga Oyem kajya Ambam. Yitabiriye andi masiganwa atandukanye yitwara neza asoreza umwaka kuri Tour du Rwanda yegukanyemo igihembo cy’umunsi wa kane anarangiza ari uwa kane muri rusange.

Yahise abona ikipe yabigize umwuga ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo iramugura ariko imushyira mu bakiri bato bayo. Byamufashije kumara hafi umwaka yitoreza mu Butaliyani anakina amasiganwa atandukanye i Burayi.

Yongeye kwibutsa Isi yose ko afite impano idasanzwe mu kunyonga igare ubwo yegukanaga igihembo cy’umunsi wa gatanu muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Yitwaye neza mu yandi masiganwa mu Bufaransa no mu Butaliyani asoza umwaka wa 2017 yandikisha amateka yegukana Tour du Rwanda 2017 akaba yaranatangiye neza uwa 2018 yegukana “La Tropicale Amissa Bongo” na Tour de l’Espoir.