Print

Ibipimo byagaragaje ko abakinnyi 8 ba Rayon Sports banduye Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 3506

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Ndayizeye Samuel,Rudasingwa Prince,Nshimiyimana Amran na Habimana Hussein banduye Covid-19 ndetse ngo bamaze kwimurwa bakurwa hamwe n’abandi bajyanwa I Nyamata mu Bugesera kugira ngo bajye kwitabwaho byihariye.

Nyuma y’aho,hongeye gupimwa abandi bakinnyi barimo Niyigena Clement,Sugira Ernest,Mugisha Gilbert ,Manace Mutatu,Iradukunda Axel,Drissa Dagnogo,Niyonkuru Sadjati,Mwiseneza Djamal,Kayumba Sotel bakekwagaho kuba baranduye iki cyorezo gusa birashoboka cyane ko ari nabo banduye nubwo nta makuru arambuye aratangazwa.

Hari amakuru atizewe avuga ko hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batorotse ikipe mu mwiherero mu Nzove bajya hanze ndetse ngo nibo bashobora kuba baranduje abandi iki cyorezo kimaze guhitana abantu 51 mu Rwanda.

Kugeza ubu,Ubuyobozi bwa Rayon Sports na FERWAFA ntacyo baratangaza kuri iki cyorezo kivugwa muri iyi kipe.

Rayon Sports yanganyije igitego 1-1 na Rutsiro mu mukino w’umunsi wa 1 wa shampiyona yaragajemo ko iri ku rwego rwo hasi cyane nubwo yari imaze iminsi ikina imikino ya gicuti ikayitsinda.

FERWAFA iherutse kongera gusaba amakipe kujya ayitangariza ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 byafashwe abakinnyi, bigashyikirizwa komiseri w’umukino.

Mu mategeko mashya yatangajwe na FERWAFA mbere y’uko Shampiyona ya 2020/21 itangira ku wa Gatanu, harimo ko ikipe igomba kuba ifite abakinnyi 16 barimo n’umunyezamu kugira ngo yemererwe kwitabira umukino.