Print

Augusto Dembo Mama we yamuhishuriye uburyo Inguge ari yo yamuteye inda akamubyara

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2020 Yasuwe: 9901

Nk’uko igitangazamakuru Gazeta Nacional cyabitangaje, uyu mubyeyi w’uyu mwana witwaga Anita Dembo (yarapfuye) ngo yakoraga muri Pariki y’Igihugu ya Cameia kuva mu 1998. Mu gihe yari mu kazi, ngo ni bwo akekwaho kuba yarasambanaga na chimpanzee.

Umuganga uzobereye mu mibereho y’ikiremwamuntu kuva kikivuka, Dr. Antonio Mendes yemeye ko Anita Dembo yaba yarasambanye n’inguge, gusa ngo ni ubwa mbere yumvise inkuru y’uwabashije kubyarana nayo. Ati: “Gusambana hagati y’umuntu na chimpanzee ni ibisanzwe muri aka gace ariko ni ubwa mbere bitangajwe ko yateye inda.”

Gusa abahanga bakomeje gushidikanya ku bitangazwa n’uyu mwana ndetse n’abandi babyemera, bitewe n’uko mu mateka bidasanzwe kubona uwabyaranye n’iyi nyamaswa, bakavuga ko : “ari ibinyoma.”

Bitewe n’uko isura y’uyu mwana igaragara, yaramamaye muri Angola ndetse afatwa nk’impano idasanzwe muri iki gihugu. Perezida w’iki gihugu, Joao Lourenço we yamwise “Umwana w’Igitangaza wa Angola’, ‘Ikimenyetso cy’uko Imana iriho n’ubuhamya bw’uko Angola ari igihugu gikomeye.”