Print

Dr Deo HABYARIMANA, Umwarimu muri Kaminuza waririmbaga Gospel yatunguranye mu ndirimbo y’abanyabirori

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2020 Yasuwe: 1602

Ni indirimbo ikangurira abantu bose, buri wese mu cyiciro arimo, baba urubyiruko baba abakuze, gushaka umwanya bakidagadura, cyane cyane mu birori n’iminsi mikuru inyuranye.

Uyu munsi, mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda bose NOHELI NZIZA 2020 n’Umwaka Mushya Mugire 2021, yadukoreye indirimbo y’ikirori yitwa "Come on in Party".

REBA HASI INDIRIMBO "COME ON IN PARTY"

Uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo z’IMANA zitandukanye, harimo iyakunzwe cyane yitwa "MANA TABARA" itabariza abantu bose bari mu kaga, karimo n’ibyorezo bikaze nka Covid-19.

REBA HASI INDIRIMBO "MANA TABARA"

Mu ndirimbo yasohoye, Hari izo dusanga kuri YTB Channel ye, izindi zigakoreshwa mu makorari atandukanye.

Muri izo twavugamo:

- Noheli Nziza
- IZUBA
- Ndi Uwawe Yezu
- Nemeye kuba Uwawe
- Iyizire Tubane
- Impuhwe z’UHORAHO
- Dutaramire Nyir’Ijuru
- Mfata Ukuboko
- Mana TABARA.

Ni mu rwego rwo kwifuza gusangira na buri kinyarwanda ibyishimo bya NOHELI IDASANZWE 2020, Dr Deo yabageneye naboneka indirimbo 2 za Noheli zikurikira: "Noheli Nziza" na "IZUBA".

REBA HASI INDIRIMBO "NOHELI NZIZA"

REBA HASI INDIRIMBO "IZUBA"

Umuhanzi Dr Deo HABYARIMANA yize amashuri abanza kuri EP Nkanka muri Rusizi, aho yayoboraga korari y’Abana yaririmbaga Misa y’abanyeshuri yo kuwa gatatu muri Paruwasi ya Nkanka ho muri Diyosezi ya Cyangugu. Yakomereje amashuri yisumbuye muri GS St Cyprien Nyamasheke (Garçons), ubu yitwa GS St Joseph Nyamasheke, aho Dr Deo yayoboraga chorale y’abanyeshuri yaririmbaga Misa mu gifaransa no mu kinyarwanda.

Nyuma y’amashuri yisumbuye, yabonye Bourse d’Etudes ya Leta ahitamo gukurikira Iseminari nkuru yizemo imyaka 6, ibya Philosophie I Kabgayi n’ibya Theologie mu Nyakibanda, aho Dr Deo yari umuyobozi w’indirimbo(Maitre de chants).
Nyuma y’Iseminari, yakomeje iby’amategeko ( Licence, Master na PhD), ubu akaba ari umwarimu muri Kaminuza, nyuma y’imirimo yakoze mu bigo binyuranye, harimo ibya Leta n’ibyigenga.