Print

Umutoza wa FC Barcelona yatanze igisubizo gitangaje ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 4813

Hashize imyaka myinshi cyane benshi bahora mu mpaka z’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo ariko zose zirangira nta mwanzuro ufashwe ahubwo buri wese ahitamo kuguma ku marangamutima y’uwo akunda n’amakipe bakinira.

Nubwo benshi bakeka ko uyu Ronald Koeman utoza FC Barcelona yari guhitamo Messi kubera ko amutoza ndetse nawe yakiniye Barcelona,yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bombi abakunda kimwe kubera ibigwi bagize mu mupira w’amaguru mu myaka 15 ishize.

Yagize ati “Bizaba ari byiza kubona abanyabigwi 2 nka Messi na Cristiano,bamaze imyaka 15 bayoboye isi bahura.Ntabwo ari byiza kuri njye kuvuga ko umwe arusha undi kuko bose baratangaje.Ndabakunda bombi kuko n’abakinnyi ntagereranywa baduhaye amajoro y’ibyishimo binyuze mu bitego batsinze n’ibikombe batwaye.Reka twizere ko bazaduha ibyishimo mu ijoro ryo ku munsi w’ejo.”

Ronaldo ahageze neza muri uyu mwaka kuko amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 15 yakiniye Juventus na Portugal gusa Ronald Koeman yavuze ko abakinnyi be batararwana no kumuhagarika.

Ati “Ntabwo twiteguye guhangana n’umukinnyi umwe.Tuzi ko uyu ari umukino ugiye guhuza amakipe 2 akomeye ashaka guhatanira umwanya wa mbere mu itsinda.

Ni iby’ingenzi ko abakinnyi beza bagiye guhatana.Cristiano Ronaldo ahagaze neza,aratsinda buri gihe kandi aracyahatana.

Tugomba kugarira neza kugira ngo ataduca mu rihumye ariko nituba dufite umupira,ibyago yaduteza biraba bigeye.”

Barcelona niyo ya mbere mu itsinda G n’amanota 15 mu gihe Juventus ifite 13 ku mwanya wa 2.Zose zamaze kwerekeza muri 1/16 cya UEFA Champions League nubwo zirahura kuri uyu wa kabiri mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.