Print

Rwamagana: Umwe mu bajura bari bagiye kwiba UMURENGE SACCO yarashwe arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 1713

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abo bajura bahageze ahagana saa 12:40 z’ijoro bitwaje intwaro gakondo.

Ati “Baduhuruje saa sita batubwira ko hari abantu bateye kuri Sacco bafite ibyuma, umwe ngo yagiye ajya kwataka umuzamu uharinda yari ari inyuma abandi bo ngo bari batangiye kumena ibirahure ngo bakingure maze ahita amurasa yikubita hasi ahita apfa abandi bariruka.”

Gitifu yakomeje avuga ko uwo muzamu ngo yabikoze yitabara kuko uwo mujura yari aje kumutema kugira ngo bibe neza, yavuze ko ubwo yahageraga yasanze inzego z’umutekano zahageze muri iryo joro zihita zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane aho abo bajura baturutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko uwo murinzi avuga ko yabanje kurasa isasu mu kirere mbere yo kurasa uwo mujura amasasu atatu.

Ati “Umurinzi avuga ko yari yarahinduye ibirindiro bye nyuma yaho mu minsi ishize bahibye mudasobwa rero baje bamwe babanza kujya kureba aho yararaga ntibahamusanga ubundi batangira kwica ibirahure arabumva arasa mu kirere bamwe bariruka arasa umwe amasasu atatu.”

CIP Twizeyimana yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu nk’abo bahungabanya umutekano bakanatanga amakuru ku gihe.

INKURU YA IGIHE