Print

Amakofe ari kuvuza ubuhuha mu nteko ishinga amategeko ya RDC nyuma y’umwanzuro wa Perezida Tshisekedi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 3596

Ku munsi w’ejo nibwo Abadepite bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batangiye gukozanyaho mu nteko ishinga amategeko aho abadepite bo mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi bahiritse intebe banangiza izindi.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu ku cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020, Perezida Tshisekedi yavuze ko agiye gushyiraho umutegetsi yise "informateur" wo gufasha mu gushyiraho ihuriro rishya rifite ubwiganze mu nteko ishingamategeko.

Iki cyabaye ikimeyetso gishya cyerekana ubushyamirane buri hagati ya Perezida Tshisekedi n’uwamubanjirije ku butegetsi, Joseph Kabila ufite abadepite benshi cyane mu nteko ishinga amategeko n’abategetsi benshi muri guverinoma.

Perezida wa Republika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi akomeje gushaka amashyaka yakunganira irye kugira ngo hashyirweho Leta nshya kuva atangaje ko asheshe impuzamashyaka yari ihuriwemo n’amushyigikiye CASH na FCC, igizwe n’amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu.

Umushakashatsi ku bibazo by’intambara, Umutekano na Poliike y’akarere, Delphin Ntanyoma yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyabaye bishobora gukurikirwa n’ibihe bibi muri Kongo.

Delphin Ntanyoma, wo muri Kaminuza ya Rotterdam mu Buholandi,avuga ko iyo mpuzamashyaka yasheshwe yari isanzwe itavuga rumwe ariko ko byatinze kujye ku mugaragaro.

Yemeza ko ibyo Perezida Tshisekedi yakoze bigaragaza ko aya mashyaka bakoranaga yari asanzwe amunaniza, bityo mu rwego rwo kwitegura amatora yo mu 2023, yahisemo gusesa ubwo bufatanye.

Uyu mushakashatsi avuga ko ibi bishobora gukurikirwa n’amananiza hagati y’inzego za Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Urugero nk’imikoranire hagati ya Presidansi, abaministri bagize Leta ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ku munsi w’ejo ko ihagaritse imirimo yayo kugeza igihe kitazwi.

Ibyo biri kuba mu gihe Itegeko Nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ritegeka izo nzego zose zigomba gukorana.

Uyu mushakashatsi abona ko aya mananiza hagati y’inzego za Leta no kutumvikana hagati y’abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu bishobora gukurikirwa n’ibihe bibi mu gihugu nk’imvururu mu gisirikare ndetse no mu baturage. Agaragaza impungennge ko biramutse bibaye bityo zishobora no kugera mu karere k’ibiyaga bigari kose.

Kubera ko abashyigikiye Kabila ari benshi kurusha aba Tshisekedi,biravugwa ko bashobora kwigaranzura uyu mukuru w’igihugu bakamuhirika ku butegetsi atarangije manda ye.