Print

Umuhanzi Diamond Platnumz arikumwe na Koffi Olomide baciye agahigo

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2020 Yasuwe: 3077

Nibwo bwambere, umuhanzi Diamond yagira indirimbo ikarebwa n’abantu benshi mugihe gito.

Indirimbo Waah ya Diamond yakoranye na Koffi, imaze iminsi 7 igiye hanze, iyi ndirimbo irigukundwa cyane muburyo budasanzwe, imaze kurebwa inshuro zirenga millioni 10 kurubuga rwa youtube, ihita iba indirimbo yambere muza Diamond ikoze aya mateka.

Mu minsi 7 iyi ndirimbo imaze kurubuga rwa youtube, ikunzwe cyane mubihugu bigera kuri 22, muri ibi bihugu byose irikumwanya wambere mubihugu 5.

Diamond akomeje kugaragazako ari ntagereranwa mu muziki wo muri East africa, kuko ubu ni umwe mubahanzi bamaze kwigarurira imitina ya benshi.