Print

Indirimbo ya Meddy yabaye iya mbere mu zarebwe cyane n’abanya Kenya muri 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 2112

Nubwo iyi ndirimbo itarakorerwa amashusho yayo,video y’amagambo ayigize [Lyrics video] niyo amaze kurebwa na benshi kuri You Tube mu gihugu cya Kenya.

Dusuma imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 17 kuri You Tube yonyine ariko amashusho yakozwe n’abantu batandukanye bayibyina yo amaze kuba menshi cyane kuri uru rubuga ndetse uyateranyije yagera kuri miliyoni 100 z’abamaze kuyimenya no kuyireba mu mezi 5 gusa imaze isohotse.

Ku mwanya wa 2 mu ndirimbo zimaze kurebwa cyane muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya, hari iyitwa Teamo ya Rayvanny, mu gihe Jeje ya Diamond ari iya 3 kuri uru rutonde.

Iyi siyo ndirimbo ya Meddy imaze kurebwa n’abantu benshi kurusha izo yakoze zose kuko iyitwa Slowly yo imaze kurebwa na miliyoni zirenga 30 kuri You Tube.

Indirimbo 10 zarebwe cyane mu gihugu cya Kenya muri 2020:

1. Otile Brown x Meddy – Dusuma (Official Lyrics Video)
2. Rayvanny Ft Messias Maricoa-Teamo (Official Video)
3. Diamond Platnumz – Jeje (Official Music Video)
4. Sauti Sol – Suzanna (Official Video)
5. Tanasha X Diamond Platnumz – Gere (Official Music Video)
6. FEMI ONE X MEJJA – UTAWEZANA (OFFICIAL VIDEO)
7. Future – Life Is Good (Official Music Video) ft. Drake
8. Otile Brown x Sanaipei Tande – Aiyana (Official Video)
9. Quarantine – Wasafi Feat Diamond Platnumz, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava,
Queen Darleen & Zuchu
10. EL SHADDAI – H_ART THE BAND ft. CEDO (OFFICIAL VIDEO)