Print

Gambia yaraje ku kibuga cy’indege abakinnyi ba Gabon yahanwe na Aubameyang ahanirwa ivuzivuzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2020 Yasuwe: 2017

Mu ijoro ryo Kuwa 15 Ukwakira 2020,ikipe ya Gabon y’umupira w’amaguru iyobowe na kapiteni Pierre Emerick Aubameyang yaraye ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu cya Gambia nyuma yo kwangirwa kwinjira muri hotel badapimwe Covid-19 ndetse pasiporo zabo zirafatirwa.

Aba bakinnyi bakigera muri Gambia,babuze umuntu wo muri iki gihugu ubakira barategereza baraheba kugeza ubwo bananiwe bararyama ijoro ribakeraho.

Kapiteni w’iyi kipe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Pierre-Emerick Aubameyang, yagaragaje ko atishimiye ibyamubayeho hamwe na bagenzi be.

Yagize ati “Ibi ntabwo biduca intege ariko abantu bakeneye kubimenya by’umwihariko CAF ikabyirengera.

Mu 2020, turashaka ko Afurika ikura kandi ntabwo ari muri ubu buryo tuzabigeraho.”

Akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kahanishije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Gambia kwishyura amande y’ibihumbi 100$ kuko ritubahirije amahame agenga siporo ubwo abakinnyi ba Gabon barazwaga hasi ku kibuga cy’indege cy’i Banjul mbere y’umukino wahije ibihugu byombi mu kwezi gushize.

Ibihumbi 50$ muri ayo mande, ntazishyurwa mu gihe federasiyo ya Gambia itazaba yongeye kugaragarwaho n’amakosa nk’ayo mu gihe cy’amezi 24.

Aubameyang na we yahanwe na CAF kubera ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga na we ahanishwa kwishyura ibihumbi 10 by’amadorali.