Print

Diamond yashimiye Uhuru Kenyatta n’abanya-Kenya kubera urukundo bamweretse

Yanditwe na: Martin Munezero 9 December 2020 Yasuwe: 1319

Uyu muyobozi wa WCB ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasangije abakunzi be amashusho ya Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta abyinya indirimbo “Waah” maze ayaherekeza amagambo akomeye, ati ”Nzakomeza gushimira Perezida UHURU KENYATTA n’abanya- Kenya bose ku bw’urukundo banyeretse no kunshyigikira”.

Perezida Uhuru iyi ndirimbo yayibyiniye ahitwa Bomas of Kenya. Ni mu gace k’igiturage gakorerwamo ubukerarugendo. Icyo gihe yagiriye inama urubyiruko ndetse anafungura ku mugaragaro ikigega “KenyaNiMimi initiative” kigamije gufasha urubyiruko no kurengera uburenganzira bwabo.

Iyi ndirimbo Waah ya Diamond yakoranye na Koffi, imaze iminsi 8 igiye hanze, iyi ndirimbo iri gukundwa cyane mu buryo budasanzwe, imaze kurebwa inshuro zirenga millioni 11 ku rubuga rwa youtube, ihita iba indirimbo ya mbere muza Diamond ikoze aya mateka.

Mu minsi 8 kandi iyi ndirimbo imaze ku rubuga rwa youtube, ikunzwe cyane mu bihugu bigera kuri 22, muri ibi bihugu byose iri ku mwanya wa mbere mu bihugu 5.

Diamond akomeje kugaragazako ari ntagereranwa mu muziki wo muri East africa, kuko ubu ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitina ya benshi.