Print

Impinduka zidasanzwe ku nganda zicuruza inzoga muri EXPO isanzwe ibera i Gikondo igiye kuba

Yanditwe na: Martin Munezero 9 December 2020 Yasuwe: 2394

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryari kuba ryarabaye ariko kubera icyorezo cya Covid-19 amatariki ryari kuberaho aza kwimurwa ashyirwa ku wa 11 Ukuboza kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Mu kiganiro PSF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Polisi y’u Rwanda bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Ukuboza, izi nzego zose zagaragaje ko kuba iri murikagurisha rigiye kuba bidasobanuye ko icyorezo cyarangiye, ko ahubwo rizarangwa n’impinduka zose zigamije gukomeza kwirinda.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza, yavuze ko zimwe mu mpinduka zizaranga iri murikagurisha mpuzamahanga ari uko inganda zikora inzoga, Bralirwa na Skol, zitaryitabira.

Yagize ati “Ikijyanye na Skol na Bralirwa ntabwo bazaza ariko restaurant zindi zirahari zizacuruza amafunguro, iyo uguze amafunguro n’ibijyana nayo byose, ushaka kunywa agura icyo anywa, ushaka kurya akagura icyo karya ariko Bralirwa na Skol ntabwo bazaza muri Expo.”

PSF yavuze ko mu biganiro bagiranye n’izi nganda ariko uko zizajya zigurisha ibinyobwa kuri restaurant zizitabira iri murika, kuko amategeko ya Leta agena ko abemerewe gucuruza inzoga gusa ari abagurisha n’ibyo kurya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, wari muri iki kiganiro yavuze ko kuba Expo izaba bitavuze ko ari umwanya wo kuba abantu banywa inzoga cyane ko n’utubari tugifunze kubera Covid-19.

Yakomeje avuga ko kuba iri murikagurisha rigiye kuba bidasobanuye ko Covid-19 yarangiye ahubwo yemeza ko rizaba hanubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Iri murikagurisha riraba mu gihe igihugu cyacu n’Isi muri rusange biri mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, turagira ngo rero twongere twibutse abaturarwanda ko kuba imurikagurisha ribaye ntabwo bikuyeho ko Covid-19 ikiriho, ntabwo bikuyeho ko igifite ubukana, ntabwo bikuyeho ko yica cyangwa ishobora no kuzahaza abantu, iri murikagurisha rizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.”

Iri murikagurisha rizaba rifite izindi mpinduka bitewe n’icyorezo cya Covid-19 zirimo ko abarigana bose bazajya bishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kuko nta mafaranga azakirwa mu ntoki.

Ikindi gishya ni uko nta mwana uri munsi y’imyaka 12 wemerewe kuryitabira, ndetse na bimwe mu bikorwa byajyaga bibafasha kwidagadura birimo ahantu ho gukinira byarahagaritswe uyu mwaka ntibizaba.

Iri murikagurisha rizajya kandi ritangira saa tatu za mu gitondo rifunge saa mbiri z’ijoro kugira ngo abantu bubahirize amasaha ntarengwa yo gutaha yashyizweho n’inzego za Leta.

Kugeza ubu PSF ivuga ko ibigo byamaze kwemeza ko bizitabira iri murikagurisha ari 373 birimo 72 byo mu mahanga bizaba biturutse mu bihugu 12 na 301 byo mu Rwanda.