Print

Ederson yavuze ukuntu yigeze kuniga Yaya Toure akamusaba imbabazi kubera kubura umwuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2020 Yasuwe: 3104

Uyu munyezamu wahesheje ibikombe byinshi Manchester City,yavuze ko ahora yitoza iteramakofe mu rwego rwo kuruhuka no kwirengagiza ibibazo ahura nabyo mu mupira w’amaguru.

Uyu munyezamu yavuze ko bagenzi be bakinana batinya igipfunsi cye kuko kiba kivuza ubuhuha.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa You Tube rwa Pilhado,Ederson yagize ati “Nkunda iteramakofe cyane.Ndarwana rimwe na rimwe,ndakina.Rimwe na rimwe iyo ngiye muri Gym mu ikipe nkunda kwitoza iteramakofe.Ntabwo nkunda gukoresha imashini.Nkunda iteramakofe.

Nkunda kureba amashusho kuri You Tube.Hari igihe nigeze gutekereza gushaka umwarimu kugira ngo amfashe mu myitozo yihariye.Ariko duhora duhuze hano,haba hari imikino myinshi kandi nta mwanya uba uhari.Gusa nkunda kwitoza mu ikipe.Rimwe na rimwe biba ari byiza iyo ufite imihangayiko,bigufasha kuzivamo.Gukina gake biruhura umutwe.Uraruhuka.”

Uyu munyezamu yahishuye ko uretse iteramakofe ngo yigeze kuniga Yaya Toure bari gukina umukino wo gukirana abura umwuka amusaba imbabazi.

Yagize ati “Twigeze gukinira rimwe mu rwambariro.Namufashe mu ijosi ndamuniga.Twakundaga gutera urwenya,twarakinaga cyane.Nari mfite ubwo burenganzira kuko ni inshuti yanjye.

Turi mu rwambariro twarafatanye hanyuma mufata mu ijosi ndamuniga.Yampamagaye ati “Ed,Ed,rekera aho!.Ndatekereza ko ashaje.Imyaka ibaye myinshi.”

Uyu munyezamu yavuze ko nta muntu n’umwe mubo bakinana wemera gukina nawe iteramakofe kuko ngo hari ubwo arengera akabakubita akabababaza.