Print

Reba ibyo ukwiye kumenya ku mukobwa ugira isoni

Yanditwe na: Martin Munezero 10 December 2020 Yasuwe: 2969

Kuba mu rukundo n’umukobwa ugira isoni rero bishobora kukubera byiza cyane igihe wabashije kwisanisha nawe kandi ukumva iyo myitwarire ye cyane ko iba itandukanye n’iy’abandi bakobwa basanzwe.Dore ibyo ukwiye kumenya ku mukobwa ugira isoni.

Akunda umukunda urukundo rugiye kure

Umukobwa ugira isoni akunda iyo akunzwe cyane kandi akitabwaho n’umukunzi we, akunda umusore uzi gukunda cyane ugereranyije na bimwe tubona muri za filme.

Umukobwa nk’uyu n’ubwo wamwoza ibirenge aba abona ari wowe musore yari ategereje. Akunda wa muntu ugaragaza urukundo mu buryo butangaje.
Agira urukundo rwinshi cyane

Uramutse ugize amahirwe yo gutsindira umutima w’umukobwa ugira isoni menya ko ubonye urukundo nyarwo. Urukundo rwe rurakunezeza kandi ruraramba. Uyu mukobwa uburyo akunda mo hari n’ubwo yibera ikigusha kubera ko aragukunda kabone n’ubwo waba ubigendamo gake. Aha rero hari ubwo agira ngo wowe ntumukunda kuko abona nta na kimwe cya kabiri cy’uburyo agukunda ugezamo.

Ni umwizerwa

mukobwa ugira isoni aba azi gushyigikira umukunzi we haba mu bikomeye n’ibyoroheje. Avamo umugore wo kwizerwa cyane kuko agira ukuri kandi nawe akizera ku rugero rwo hejuru.

Ntakunda amabwiriza menshi

Uyu bavuga ko ari umukobwa w’inyuma y’amarido. Kumuha amabwiriza cyane bishobora kwangiza urukundo rwe. Aba ashaka ko ibintu bigenda neza kuva mukundana kugera mukoze ubukwe.

Ntakunda umusore ugira isoni

Uru ni urugero rwo kuba abantu batandukanye bashobora gukururana umwe akiyumva mu wundi. Uyu mukobwa kuri we aba agira isoni bihagije ku buryo adakeneye umusore ugira isoni nkawe. Iyo uri umunyembaraga, wigirira icyizere kandi udatinya abantu aragukunda cyane.

Kukumenyera bimufata igihe

Umukobwa usanzwe biramworohera kumenyerana n’umusore bakundana ariko umukobwa ugira isoni bimufata igihe kirekire ngo amenyerane n’umukunzi we n’ubwo aba amukunda cyane.

Ntabwo ari nyamwigendaho

Uyu mukobwa yemera gutanga imbaraga ze kugira ngo afashe abandi ntabe nyamwigendaho. Agira ubupfura, arirekura kandi akunda gufasha no gufatanya.

Akunda kumva anezerewe igihe ari wenyine

Kuba umukobwa ugira isoni akunda kuba wenyine ntibisobanuye ko aba atishimye ahubwo niho yumva abonera umunezero, amahoro n’umutuzo mu buzima bwe.

Akunda kubona abantu binezeza

Kwinezeza kuri we ntibihagije ahubwo iyo abonye abandi banezerwa nawe aranezerwa. Kuri we bitewe n’uko agira isoni ntakunda kwinezeza ahubwo anezezwa no kubona abandi binezeza. Bene uyu mukobwa ashobora kujya nko ku mazi atagamije koga ahubwo ashaka kwirebera uko abandi binezeza.

Akunda kugutega amatwi

Ntamuntu ushobora kukumva neza kurusha umukobwa ugira isoni, ntabwo yumva gusa ibyo wamubwiye ahubwo agerageza no kwiyumvisha ibyo utasobanuye. Uyu mukobwa akunda kumva abantu kandi ntaburyo bwiza bwo kumva umuntu butanyuze mu kumutega amatwi.

Ushobora kumukunda cyane igihe ari kumwenyura

Uramutse ubashije gutuma uyu mukobwa aseka wazishimira kurenzaho ibyo waba uri kubona. Igitwenge kihishe inyuma yo kugira isoni kiba ari kiza, ntambereka kandi kinyuze umutima. Iki gitwenge gituma arushaho kuba mwiza cyane nawe bikakunezeza.

Akunda umuntu umushimagiza

Uyu mukobwa ashobora kutagira icyo avuga igihe uri kumushima ariko aranezerwa cyane. Kumushima bituma yishima akaba yanamwenyura.

Umukobwa ugira isoni aba yoroheje kuburyo ubashije kumwumva ukakira aho agaragaza intege nke aterwa no kugira isoni wazanezezwa n’ubwiza bwe buba buri inyuma n’imbere muri we.


Comments

Niyingize phocas 2 April 2023

Ni byiza cyane