Amakuru avuga ko iki gisirikare gishya cya Twagiramungu uzwi nka Rukokoma cyitwa ’’ INTIMIRWA’’. Ntibiramenyekana niba iki ari ishami rya RDI- RWANDA RWIZA risanzwe ari ishyaka riyoborwa n’uyu mugabo wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2003.
Iki gisirikare gishobora kuba gikomeje kuganwa n’abari muri FLN barimo Col. Alex Rusanganwa uzwi nka Guado na Col. Anastase Hategekimana uzwi nka Col. 49. Aba ariko ntacyo baratangaza niba baragiye muri iki gisirIkare cyaba gikorera mu ishyamba rya Kibira riri hafi na Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.
Twagiramungu ukunze kuvuga ko ari Umunyarwanda “Kanuni” n’ubwo adakunze kuripfana, ntacyo aratangaza kubimuvugwaho. Bwiza.com ntibyayikundiye kuba yamenya icyo abivugaho.
Ibi nibyo bita gusaza wanduranya.
Byaba byiza mumuhamagaye mukamubaza cyangwa mukumva icyo yasubije kuricyo kibazo.Murakoze.