Print

Umugabo yaciye ibintu kubera kwanga kubana n’abantu akabasimbuza ibipupe 4 byifashishwa mu gutera akabariro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2020 Yasuwe: 3095

Bwana Nick yavuze koi bi bipupe atabiguriye gutera akabariro gusa kuko ngo binamufasha kubona ihumure n’amahoro.

Uyu mugabo abyuka yambika imyenda myiza ibi bipupe akanabisiga ibirungo cyane ko ngo abifata nk’umuryango we.

Mu kiganiro cyitwa This Morning gikundwa n’Abongereza benshi kuri ITV,Nick yavuze ko umubano we n’ibi bipupe udashingiye ku kumufasha gutera akabariro kuko mu bihe by’ubukonje bimushyushya ndetse bikamutetesha.

Abajijwe icyo akunda kurusha ibindi,Nick yavuze ko byose bimuryohereza ariko icyitwa Saoirse,gifite umwihariko wo kuba cyakoreshwa mu kwamamaza imyenda y’imbere ya Noheli bikaba byafasha mu gukusanya amafaranga yo gufasha abakene.

Uyu mugabo yavuze amazina y’ibi bipupe bye birimo icyo yise Saoirse,Foreshe,Eshe,na Cavina ndetse yemeje ko byose byunganirana mu kumunezeza.

Uyu mugabo avuga koi bi bipupe bye bihora bishyushye ndetse ngo iyo avuye ku kazi ashimishwa no guhata aryama bikamushyushya.

Uyu mugabo yakunze ibipupe bitewe na filimi yitwa Lord of the Rings niko kwiyemeza kubana nabyo agura 4 byose.