Niba wumva ufite amatsiko yo kumenya impamvu abagabo n’abasore bakururwa n’amabere y’abakobwa, iyi nkuru wiyicukiriza aha.
1.Amateka ubwonko bubika
Nibyo amabere ni igice cy’ingenzi ku kiremwa muntu. Umushakashatsi akaba n’inzobere mu mikorere y’ubwonko n’imyitwarire y’abantu Larry Young, avuga ko mu gihe cyo konsa iyo umwana atamiye imoko y’ibere, umubiri w’ umugore avubura imisemburo ya oxytocin. Iyi misemburo igira uruhare mu rukundo no kwihuza kw’abantu. Umwana yumva anezerewe kandi anyuzwe iyo ari konka kubera iyo misemburo. Uyu muhanga avuga ko iyi misemburo yubaka mu mwana w’umuhungu ikintu gituma igihe cyose abonye ibere ry’umugore cyangwa umukobwa yumva bimunejeje kabone niyo yaba yarakuze amaze kuba umugabo.
Dr. Young avuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina iyo umugabo akorakoye ibere umubiri w’ umugore uhita wongera kuvubura ya misemburo bigatuma imibonano y’ umugore n’umugabo igenda neza.
2. Amabere arashimishije kuyareba
Abagabo mu buryo batazi baremye ku buryo bashimishwa no kureba amabere y’abagore, abe mato, aringaniye, cyangwa manini, bisaba n’aho amabere ari kimwe mu bice by’umugore biremanye ubuhanga bukurura abagabo.
3. Abagabo banezezwa no gukorakora amabere y’ abagore babo
Amabere ni kimwe mu bice byihutisha ubutumwa n’ibyumviro bibwira umugore n’ umugabo ko mugenzi we akeneye ko bakora imibonano mpuzabitsina. Ari umugabo ari umugore ukorewe ku ibere bombi baranezerwa.
4. Mu mabere ni ahantu heza ho kuruhukira
Mu buryo butaragaragazwa n’ umuhanga uwo ariwe wese abagabo bumva baguwe neza iyo barambitse umutwe wabo ku mabere y’umugore. Iyo umugabo arabutswe amabere y’umugore mu mubiri we hirukankamo amashanyarazi ku buryo ushobora kumwitegereza ukabibona ko yagiye kure mu bitekerezo. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umugabo yitegereza amabere y’umugore iminota 15 ku munsi bituma abaho bituma aramba kandi akabaho afite ubuzima bwiza.
5 Hari ibanga ridasanzwe
Iyo umugabo atangiye kwitegereza umukobwa mu mabere ahita yumva amukunze kurushaho. Amabere ye amubera inkomoko y’ibyiyumviro bikomeye muri we ariko atabasha gusobanura. Amara igihe cye kinini yitegereza iryo banga rihishe mu myenda y’umukobwa kugeza igihe aribonye neza.
Amabere ateye neza, akurura amarangamutima ya buri mugabo wese.