Print

Minisitiri w’ubuzima yahishuye igihe urukingo rwa Covid-19 ruzagerera mu Rwanda n’ingano y’uruzaboneka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2020 Yasuwe: 2215

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Dr Ngamije yatangaje ko muri icyo cyiciro, inkingo zizatangwa ari izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda.

Ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”

Nta gihe ntakuka kiremezwa cy’igihe urwo rukingo ruzaba rwamaze kugerera mu gihugu, kuko magingo aya rutaremezwa ndetse n’inganda zitaratangira kuzikora ku bwinshi ku buryo zakwirakwizwa hose.

Ati “Urukingo rubonetse kuko inganda nazo zigomba gutangira kurukora kandi zihereza ibihugu byose ku Isi, ni ukuvuga ngo nibura abo 20% inkingo twazibona mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha hanyuma abandi bakazagenda bakurikira uko inganda zigenda zongera ubushobozi bwazo bwo gukora inkingo. Ntabwo nakubwira itariki ngo abo bandi 40% biyongera ngo ni iki gihe ariko ibyo aribyo byose ni mbere y’uko uriya mwaka wa 2021 urangira.”

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw’inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by’abaturage bose b’igihugu mu cyiciro cya mbere.

Dose imwe y’urukingo igura angahe?

Buri rukingo mu ziri kugeragezwa zashyiriweho igiciro ku buryo bizwi ngo nk’umuntu umuntu atewe inshuro imwe (dose) igura aya mafaranga, hanyuma yaterwa ebyiri, ikiguzi kingana gutya na gutya.

Nk’urukingo rwa AstraZeneca, nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

Urukingo rwakozwe n’Abanyamerika rwa Moderna rwo rugura amadolari 33 ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 32 Frw, urwakozwe na Pfizer na BionTech rwo rugura amadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

Sputnik V rwakozwe n’ikigo Gamaleya cy’Abarusiya rwo rugura amadolari icumi, ni hafi ibihumbi 10 Frw.

Minisitiri Dr Ngamije yakomeje avuga ko ubu hataramenyekana neza amafaranga azatangwa n’igihugu muri ibi bikorwa byo gushaka urukingo no gukingira abaturage, kuko kizagenwa hashingiwe ku gaciro k’urukingo igihugu cyabonye.

Ati “Hari inkingo utera dose ebyiri, hari izo utera imwe, kandi buri imwe ifite igiciro. Ubu rero kuko tutaramenya urukingo tuzatera, ni ikigereranyo navuga kinini cyane kuko ni hafi miliyoni 15 z’amadolari kuzakingira abo bantu bose 60% by’abaturage ariko bishobora guhinduka, kugabanuka cyangwa bikiyongera bitewe n’urukingo ruzahabwa.”

“Niba tuzahabwa urukingo utera urushinge rumwe cyangwa niba tuzahabwa urukingo utera inshuro ebyiri kugira ngo umuntu abe akingiye. Ni umubare umuntu yakwita uw’agateganyo.”

Nyinshi mu nkingo ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza zitangwa inshuro ebyiri kugira ngo abantu babe bizeye ko bakingiwe koko.

Dr Ngamije yaciye amarenga ko u Rwanda rushobora kuzakoresha urukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford rwa AstraZeneca kuko uburyo bwo kurwitaho butagoye, ari kimwe n’izindi nkingo zikoreshwa mu gihugu.

Ati “Ruriya rwa AstraZeneca ni urukingo rutatuvuna cyane mu buryo bwo kubika inkingo.”