Print

Miss Naomie Ntiyatunaniye, twizera kandi ko naho ari gukorera ahembwa-Nimwiza Meghan

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 11 December 2020 Yasuwe: 4587

Mu kiganiro abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagiranye n’abanyamakuru basobanuye ko Miss Nishimwe Naomie ari we washatse kudakomeza gukorana nabo ndetse nabo barabimwemerera.

Ati” Twe icyo turebaho ni inyungu z’umukobwa, niba abona ko gukomeza gukorana natwe byamuzitira kugera ku nzozi ze twe tumuha rugari, ntidushobora gufunga umuntu ngo nuko dushaka gukorana nawe

Babajijwe ku bijyanye na kompanyi yagombaga gukorana nayo ya Africa Improved Foods akanayibera ambasaderi nyamara ntibikorwe, ikaba ari nayo yagombaga kumugenera umushaha buri kwezi, yasubije ko amasezerano yagiye ahinduka kandi ko naho ari ahembwa.

Ati” birumvikana iyo abantu badakoranye hari bimwe mu bigomba guhinduka kuko imikoranire nayo iba ihindutse, twamuhaye ibyo yagombaga guhabwa n’kimodoka, kwishyurirwa saloon n’ibindi agenerwa, ariko ibijyanye n’umushahara yagombaga guhabwa ntago byabaye, ariko twizera ko naho ari gukorera ahembwa

Agaruka ku cyo yabajijwe ko Miss Nishimwe Naomie ashobora kuba yarananiranye ndetse ko yaba yarambuwe ikamba bikagirwa ibanga, ibi bigashingirwa kandi ko no mu gutangiza ku mugaragaro Miss Rwanda 2021 atigeze yitabira uwo muhango ndetse atanakigaragara cyane mu bikorwa bya miss Rwanda nyirizina. yasubije ko ataribyo ndetse ko atigeze yamburwa ikamba.

Ati"Ntago nakoresha ijambo ngo yarananiranye, sibyo rwose, kuba atari hano nta kibazo tubibonamo, kandi kuba yarambitswe ikamba ku mugaragaro, ntago twarimwambura ngo tubihishe.Aracyari Miss Rwanda kuko yararitsindiye"

Miss Nimwiza Meghan umuvugizi wa Miss Rwanda Organization

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki 23 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomie yatsindiye ikamba rya Nyampinga wu Rwanda, ikamba agomba kumarana umwaka akazaritanga taliki 20 Werurwe 2021