Print

Urwego rw’Umutekano rwongeye kuza ku isonga ku rutonde rw’imiyoborere myiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2020 Yasuwe: 1058

Nkuko RGB yabitangaje,mu nkingi 8 zikorwaho ubushakashatsi, inkingi y’umutekano yongeye kuza imbere mu kugira amanota menshi (95.4%) avuye kuri 94.2% ubushize.

Muri rusange inkingi zose nta n’imwe yasubiye inyuma mu manota ahubwo amanota yarazamutse aho inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yazamutseho amanota menshi kurusha izindi (+8.96%); ni na bwo bwa mbere iyi nkingi igize amanota ari hejuru ya 80%.

Uko Inzego zakurikiranye:

1.Urwego rw’umutekano
2.Iyubahirizwa ry’amategeko iri kuri 87.86%
3.Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 86.28%
4.Politiki n’Ubwisanzure bw’abaturage bwagize amanota 85.76 %
5.Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 81.96%
6.Ireme ry’Imitangire ya Serivisi ryagize amanota 78.31 %
7.Imiyoborere mu Bukungu n’Ubucuruzi bigira amanota 78.14%
8.Inkingi yo kuzamura Imibereho myiza y’Abaturage yagize amanota 73.32%

Aya makuru yakusanyijwe binyuze mu ijwi ry’umuturage, ubushakashatsi bukorwa n’imiryango Nyarwanda na Mpuzamahanga guhera muri Nzeri 2019.

Icyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda [RGS gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.