Print

Intambara ikomeye mu muryango wa Diego Maradona bapfa imitungo yasize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2020 Yasuwe: 3203

Maradona akiri umukinnyi ntiyitwaye neza hanze y’ikibuga kuko yateye inda abakobwa batandukanye ariyo mpamvu ibinyamakuru byemeje ko abana yabyaye bakora ikipe y’umupira w’amaguru yuzuye.

Maradona yabyaye abana 5 n’umugore we ariko hari abandi 6 cyangwa 7 yabyaranye n’abagore batandukanye yagiye asambanya hirya no hino.

Aba bose guteranyaho bashiki be bane n’inshoreke ze 3 bose bari kurebana ay’ingwe bapfa umutungo wa miliyoni 37 z’amapawundi Maradona yasize aho umugabane wabaye ikibazo gikomeye.

Nubwo yari umusinzi ndetse n’umunywi w’ibiyobyabwenge wo ku rwego rwo hejuru,Maradona yari afite imitungo mu Busuwisi, Dubai na Buenos Aires myinshi.

Amakipe y’abavoka bunganira bamwe mu bagize umuryango wa Maradona bagiye kumara imyaka cyangwa amezi mu nkiko bapfa izi miliyoni za Maradona cyane ko ngo nta wifuza guharira undi.

Itegeko rya Argentine ryabujije abana ba Maradona kwigabanya ibintu bye ndetse ritegeka ko abamukomokaho bose bagomba guhabwa imigabane ingana.
Ibi byarakaje cyane cyane umukobwa we mukuru Dalma w’imyaka 33 na Giannina yabyaranye n’uwahoze ari umugore we bose bisanze bafite imigabane mito kandi bashakaga myinshi.

Nyuma y’urupfu rwa Maradona umukobwa we ukina filimi Dalma,yahise atangira gucana umuriro ku mwavoka wa se Matias Morla ariko ngo uyu yanze kumwitaba inshuro 200 zose amaze amuhamagara.

Mu minsi ishize,Dalma,yanditse kuri Instagram ati “Fata telefoni yawe….sinzahagarara.Nizere ko ubutabera buzatangwa,ndagusezeranya ko ntazahagara kugeza bibaye…Igaragaze kigwari.”

Giannina wahoze ari umugore wa Sergio Aguero bakanabyarana umwana,nawe arifuza umugabane munini gusa mu myaka 3 ishize Maradona yasabye ko yafungwa kuko ngo we na nyina bamwibye miliyoni 3.4 z’amapawundi.

Maradona yabyaye abana benshi yaba mu Butaliyani no muri Argentina kandi bose barashaka imigabane.

Kuwa 25 Ugushyingo 2020,nibwo umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yatabarutse ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

Mu byo azahora yibukirwaho ni ugufasha Argentina kwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 aho yanafashije Napoli kwegukana shampiyona.

Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

Yatsindiye ikipe ye y’igihugu ya Argentine ibitego 34 mu mikino 91 yayikiniye, akaba yarasohokanye nayo mu bikombe by’isi bine byose. Mu mwaka wa 1994 ubwo igikombe cy’isi cyaberaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yaje guhagarikwa kubera gufata imiti yongera imbaraga.

Yaje no guhagarikwa amezi 15 adakina mu mwaka wa 1991 nyuma yo gusanganwa ikiyobyabwenge cya cocaine mu maraso.

Maradona yasoje umupira w’amguru mu mwaka wa 1997 afite imyaka 37 ubwo yakiniraga ikipe y’iwabo muri Argentine ya Boca Juniors aza no gutorwa nk’umwe mu bakinnyi beza bararanze ikinyejana cya 20 ku isi.