Print

Ikiyoka kinini cyabonwe mu musarani gitegereje umuntu uje kuwukoresha ngo kimurume [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2020 Yasuwe: 7450

Uyu musarani wabonywemo iki kiyoka n’uwo mu gihugu cya Singapore ndetse benshi mu babonye aya mashusho bavuze ko ari uwo ahitwa Pasir Ris Park.

Umuvugizi w’iyi pariki akimara kubona ubu butumwa yahakanye yivuye inyuma ko iyi video itafatiwe muri aka gace nubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubishimangira.

Aya mashusho yagaragaje iki kiyoka cy’umukara kiri muri ubu bwiherero ndetse yarangiye gisubiye kwihisha munsi yayo.

Iyi video yashyizwe kuri Facebook aho abarenga ibihumbi 800 babashije kuyibona ndetse benshi batanga ibitekerezo.

Umwe yagize ati “Mana yanjye.Ntabwo nzongera gukoresha ubwiherero bwo muri pariki.

Umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa, Kalai Vanan,yabwiye ikinyamakuru Asia one ko abantu badakwiriye guterwa ubwoba n’amashusho nk’ariya.

Ati “Turagira inama abantu gutuza mu bihe nka biriya no guha inyamaswa umwanya wo gusohoka neza kuko byakugora kuyirukana.”

Uyu muyobozi yavuze ko bidasanzwe ko inzoka zinjira mu matiyo cyangwa mu misarani ndetse ko abayibonyemo bakwiriye guhamagara ubutabazi.

Hari undi mugabo wo muri Texas muri USA wabonye inzoka iri guturumbuka mu mwobo w’umusarani we agiye kuwukoresha bimutera ubwoba cyane gusa n’abandi zagiye zirya bari ku bwiherero.