Print

US: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cya Donald Trump

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2020 Yasuwe: 1037

Icyo kirego, cyatanzwe muri iki cyumweru na leta ya Texas, cyari kigamije kugira impfabusa ibyavuye mu matora ya perezida muri leta za Georgia, Michigan, Pennsylvania na Wisconsin.

Perezida watowe Joe Biden yatsinze muri izo leta zose uko ari enye.

Icyo kirego cyari gishyigikiwe n’abashinjacyaha bakuru ba leta 18 ndetse n’abarepubulikani 106 bo mu nteko ishingamategeko y’Amerika.

Ariko mu cyemezo kigufi gitesha agaciro icyo kirego, urukiko rw’ikirenga ku wa gatanu rwanzuye ko leta ya Texas idafite ishingiro mu mategeko ryo gutanga icyo kirego.

Icyo cyemezo cy’urukiko gishegeshe Perezida Trump, mbere wari wavuze - nta gihamya atanga - ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe bizakiranurwa n’urukiko rw’ikirenga.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, uru rukiko rwanatesheje agaciro ikindi kirego cyo kuburizamo intsinzi ya Bwana Biden muri leta ya Pennsylvania, rugitesha agaciro mu mwanzuro ugizwe n’interuro imwe.

Perezida Trump yakomeje kuvuga nta gihamya atanga ko habayeho "amajwi atemewe n’amategeko", akaba ari yo yatumye adatorerwa manda ya kabiri.

Kuva amatora yaba, Perezida Trump n’abamushyigikiye batanze ibirego bibarirwa mu macumi, bamagana ibyavuye mu matora. Nta kirego na kimwe muri byo cyageze hafi yo kuba cyaburizamo intsinzi ya Bwana Biden.

Bwana Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yatsinze Bwana Trump ku majwi 306 y’intumwa zitora - uburyo Amerika itoramo perezida - kuri 232 ya Bwana Trump.

Ku rwego rw’igihugu, Bwana Biden yarushije Bwana Trump amajwi arenga miliyoni zirindwi y’abaturage.

Biteganyijwe ko ku wa mbere abagize inteko y’intumwa zitora bahura bakemeza ku mugaragaro Bwana Biden nka Perezida wa 46 w’Amerika.

BBC