Print

’Micho’ Sredojevic watoje Amavubi yajyanwe mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2020 Yasuwe: 1169

Uyu munya-Serbia w’imyaka 51, wigeze no gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa gatanu yitabye urukiko rwa New Brighton Magistrate’s Court muri Afurika y’epfo, aza kurekurwa atanze ingwate ingana n’amadolari y’Amerika 660 (arenga 651,000Frw).

Azongera kwitaba urukiko ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa kabiri mu mwaka utaha.

Ibyo birego bibiri ashinjwa bivugwa ko byabaye ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, mu mikino ikomeje y’irushanwa ry’amakipe yo muri Afurika y’amajyepfo (COSAFA) ry’abari munsi y’imyaka 20 ribera ku kibuga Wolfson Stadium mu mujyi wa Port Elizabeth.

Micho’ yabwiye BBC Sport Africa ati: "[Ibi] Ni ibirego bidafite ishingiro na gato bigamije gutesha umutwe ikipe ya Zambia itaratsindwa igitego muri iri rushwana [rya COSAFA ry’abari munsi y’imyaka 20]".

"Abunganizi banjye mu mategeko barimo guhangana n’uku kugerageza kunyica mpagaze..."

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Afurika y’Epfo,Anelisa Ncakane yabwiye AFP ko kuwa Mbere w’iki cyumweru Micho yitabiriye umukino ahitwa Port Elizabeth ashinjwa gusambanya ku ngufu umugore wamuzaniye ikawa.

Yagize ati "Kuwa Mbere,umugore w’imyaka 39 yamujyaniye ikawa.Ubwo yabazaga Bwana Sredojevic niba afata ikawa n’isukari,yaramusubije ati "Oya"amubwira ko akeneye isukari itandukanye ni isanzwe arangije atunga urutoki ku myanya ye y’ibanga."

Nyuma ngo ubwo uyu mugore yari agarutse kumuha ikawa,Bwana Sredojevic yamukoze ku kibuno.

Si ubwa mbere Micho ashinjwe guhohotera abagore kuko no muri 2019 nabwo ngo hari undi wamushinje iki cyaha.

Uyu mugabo yatoje muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Orlando Pirates muri 2006 na 2017-2019.Yanatoje u Rwanda,Uganda,ubu ari Zambia.

Source: BBC