Print

US:imfungwa ya kabiri yishwe itewe urushinge rw’ingusho muri Indiana kubera kwica umwana wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2020 Yasuwe: 1471

Urupfu rwa Alfred Bourgeois atewe urushinge rw’ingusho ku wa gatanu, ruje rukurikira urwa Brandon Bernard na we watewe urushinge rw’ingusho ku wa kane.

Hateganyijwe ko izindi mfungwa eshatu zitegereje igihano cy’urupfu zigihabwa mbere yuko Perezida Donald Trump ava ku butegetsi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Gutanga igihano cy’urupfu ku mfungwa zagikatiwe ku rwego rwa za leta byari byarahagaritswe mu gihe cy’imyaka 17, mbere yuko Perezida Trump mu ntangiriro y’uyu mwaka ategeka ko bisubukurwa.

Mu gihe ibihano by’urupfu bisigaye byaba nabyo bishyizwe mu bikorwa, Perezida Trump yaba abaye Perezida wa mbere w’Amerika uhagarikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu byinshi cyane mu myaka irenga 100.

Birenze ku mateka yari amaze imyaka 130 yo kuba hahagaritswe gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu gihe nk’iki cyo guhererekanya ubutegetsi. Perezida watowe Joe Biden azarahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Bwana Biden yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ashyigikiye igihano cy’urupfu, ubwo yari senateri uhagarariye leta ya Delaware. Ubu yavuze ko natangira imirimo ye nka perezida azashaka uburyo igihano cy’urupfu ku rwego rwa za leta kivaho.

Inkiko zanyuze ko Bourgeois yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina no ku bindi bice by’umubiri uwo mwana we w’imyaka ibiri, mbere yuko amwica ubwo yari atwaye ikamyo anyura muri leta ya Texas, mu ngendo ndende yakoraga atwaye imodoka.

Abashinjacyaha bavuga ko yamwishe akubise umutwe we ku idirishya ry’imodoka no ku kibahu (tableau de bord/dashboard) cy’imbere mu modoka, ubwo uwo mwana yari amaze kunyara mu mwenda yari yambaye, mu gihe se yari arimo aparika imodoka.

Abanyamategeko ba Bourgeois babwiye urukiko ko umukiliya wabo yari afite ubumuga bukomeye bwo mu mutwe, ko rero ibyo byari gutuma adahabwa igihano cy’urupfu.

BBC