Print

Amategeko ya Covid-19 yatumye CECAFA U-17 yimurirwa kuri iki cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2020 Yasuwe: 790

Nyuma y’aho Sudani y’Epfo isezerewe muri iyi CECAFA U-17 kubera gushaka gukoreshya abakinnyi barengeje iyi myaka 17,ingengabihe y’irushanwa yari yahindutse ariko abategura iri rushanwa bavuze ko baryimuriye ku munsi w’ejo mu rwego rwo gufasha abasifuzi kubahiriza amasaha 48 yo gupimwa.

Amakuru avuga ko abakinnyi,abatoza n’abasifuzi b’amakipe atandukanye bapimwe Covid-19 ndetse hasabwa ko hashira amasaha 48 kugira ngo ibipimo bibe byabonetse.

Iri rushanwa rigomba gutangira kuri iki Cyumweru aho saa 15:30 Ethiopia U-17 izahangana na Kenya U-17 mu gihe Kuwa Mbere saa 15:30 U Rwanda ruzakina na Tanzania.

Iri rushanwa rigamije gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2021, riratangira kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho Sudani y’Epfo yagombaga guhura na Uganda ku mukino wa mbere saa sita (12:00).

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) bwatangaje ko “Sudani y’Epfo yasezerewe nyuma y’uko abakinnyi bayo bane isuzuma rya MRI rigaragaje ko barengeje imyaka.”

CECAFA U-17 izaba hagati ya tariki ya 13 n’iya 22 Ukuboza 2020, izakinwa n’ibihugu bitandatu gusa.

Itsinda A ririmo Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.

Amakipe abiri azakina umukino wa nyuma ni yo azahagararira agace ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc hagati ya tariki ya 12 n’iya 31 Werurwe 2021.

Abakinnyi 26 u Rwanda ruzakoresha muri CECAFA U-17

Abanyezamu: Ruhamyankiko Yvan, Niyonsaba Ange Elie na Akimana Shalom.

Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Sérieux, Rugambwa Fred, Tabaro Rahim, Ishimwe Rushami Alvin na Rwatangabo Kamoso Steven.

Abakina hagati: Iradukunda Siradji, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Irakoze Jean Paul, Niyo David, Muvunyi Danny, Shami Chris, Gatete Jimmy na Cyusa Moubarak Akrab.

Ba rutahizamu: Mwizerwa Eric, Irihamye Eric, Uwizeyimana Célestin, Sibomana Sultan Bobo, Mugisha Edrick Kenny, Shingiro Honoré, Niyokwizerwa Benjamin na Salim Saleh.