Uwitwa Ngozi Ikebuaso niwe wavuze uko byagenze mu butumwa yacishije kuri Facebook aho yemeje ko uyu mugabo yishe umugore we abifashijwemo n’umwana w’umuvandimwe we.
Uyu mugore ngo yavuye mu rugo asabwe n’umugabo we ko agomba kumwandika ku rwandiko rw’ubugure ariko ngo yarabyanze ayiyandikaho ageze mu rugo ashwana n’uyu mugabo umwe yica undi.
Nubwo aba bombi bari bamaze imyaka 8 babana,uyu mugabo yanze gutanga inkwano ariyo mpamvu n’uyu mugore nta gaciro yamuhaga.
Bwana Ngozi yagize ati “Umugabo n’umwana abereye se wabo bafatanyije kwica umugore we bamuhoye ko yanze kumwandika ku mpapuro yaguriyeho imodoka ye.
Umugore yavuze ko atari kwandika izina ry’umugabo we kubera ko atigeze amukwa babanaga mu buryo butemewe n’amategeko nubwo bari bamaze imyaka 8 babana.Bamufungiranye mu nzu agitaha barangije baramwica.Uyu mugabo nta kazi yari afite yatungwaga n’umugore we.”