Print

Gasabo: Umugabo yitwikishije Lisansi ku manywa y’ihangu bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2020 Yasuwe: 4831

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Gasagara (SEDO),Bwana Hategekimana Djuma,yabwiye UMURYANGO ko uyu mugabo Murangwa yitwikiye mu rugo rw’uyu wahoze ari umugore we Tuyisenge Jeanne aho bikekwa ko byaba byaratewe no gufuha cyane ko hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yiboneye undi mugabo.

Yagize ati “Uwo mugabo yitwaga Murangwa Omar yari azwi ku izina rya Misago,yabanaga n’umugore we Tuyisenge Jeanne bari bafitanye abana 2 b’abakobwa.Baje gutandukana buri wese aca ukwe.

Umugore yaje kujya iwabo baza kumuha aho kubaka.Yaje kubaka abana n’abo bana be ariko umugabo nta wari uzi aho aba,gusa hari hagiye gushira ukwezi n’iminsi mike agarutse bivugwa ko aje gufata icyiciro cy’Ubudehe.

Ejo ngo yaraje asanga ku mugore we hakinze,ahita ajya I Kabuga,agura akajerekani kuzuye lisansi arangije arataha.Yageze muri centre y’I Rwanda arangije ajya aho umugore we yabaga,kwa Sebukwe,ahageze asanga hakinze niko gufata ka kajerekani ka lisansi,imwe arayinywa indi ayisukaho ku mubiri arangije arikongeza.

Abaturage ntabwo bari bamenye ibyo aribyo kuko uko lisansi yamutwikaga ku mubiri no mu nda yarashyaga.Ari gushya cyane yatangiye kuvuza induru,abaturage baratabara,bahamagara imbangukiragutabara,yahageze yapfuye.”

Bwana Hategekimana yatubwiye ko aba bombi batandukanye kubera amakimbirane ndetse ko ubwo uyu mugabo yari agarutse bivugwa ko yamenye ko umugore we yinjiza abandi bagabo ariyo mpamvu ikekwa ko yaba yamuteye kwitwika.

SEDO Hategekimana yavuze ko icyo bakoze ari ukuganira n’abaturage bagafatanya gukumira ibyaha bitaraba no gutanga amakuru ku ngo zifite amakimbirane.

Twahamagaye umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Rusororo, Ndamutsa Claude, atubwira ko agishakisha aya makuru araza kuyaduha neza nayabona.