Print

Kenya:Abanyarwanda 1300 bahawe ubwenegihugu

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2020 Yasuwe: 1976

Aba Banyarwanda ni abakomoka ku miryango yabo yavuye mu Rwanda mu myaka y’1950 nk’uko tubikesha televiziyo ya NTV, bose bakaba baravukiye muri Kenya.

Si bo gusa bahawe ubwenegihugu kandi, kuko hari abandi 1670 bo mu bwoko bw’Abashona bakomoka ku baturutse muri Zimbabwe mu myaka y’1930.

Perezida Kenyatta yisunze itegeko rigena gutanga ubwenegihugu, ni we wategetse ko aba baturage bahabwa ibyangombwa bibemerera kuba abenegihugu ba Kenya.

Ku munsi wa Jamhuri wizihirijwe muri Sitade y’igihugu ya Nyayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ku mugaragaro ibyo Perezida Kenyatta yiyemeje, yashyikirije ibyangombwa abantu 20 bari bahagarariye aba Banyarwanda n’Abashona bose.

Aba baturage bari babayeho mu buzima bugoye kuko bafatwaga nk’abanyamahanga, ntibahabwe na serivisi kubera ko batari bafite ibyangombwa by’ubwenegihugu.