Print

Mohammed Adil Erradi yashimiye ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo gusezerewa na Gor Mahia

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2020 Yasuwe: 2051

Uyu mutoza yatangaje ibi nyuma y’uko yari yizeje abakunzi n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzagera mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Champions League cyangwa Confederations Cup bikanga kwikubitiro.

Ntibyaje rero kubakundira kuko baviriyemo mu ijonjora ry’ibanze bakuwemo na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3, aho umukino ubanza wabereye mu Rwanda APR FC yatsinze 2-1, bagera muri Kenya mu mukino wo kwishyura bagatsindwa ibitego 3-1.

Mohammed Adil Erradi akaba yashimiye abafana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwabashije kwihanganira ibyabereye muri Kenya bagakomeza gushyigikira ikipe yabo.

Ati: “Ndabanza gushimira abakinnyi bakoze akazi neza (ku mukino wa Kiyovu Sports), umuryango mugari wa APR FC ndetse n’abayobozi bacu, ni abantu bahora inyuma yacu ni abantu batwihanganiye kandi badufashije nyuma y’ibyabaye muri Kenya, buri gihe ndabivuga ni iby’agaciro gukorana n’abayobozi bo kuri uru rwego.”

Ibi yabitangaje kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports. Yakomeje asaba abanyarwanda muri rusange gushyigikira abakinnyi b’abanyarwanda ntibumve ko hari igikuba cyacitse ngo babace intege kuko nibakomeza gushyigikirwa bazagera kure.