Print

Umugore wa myugariro John Stones yahishuye ubugome bukomeye yamukoreye bwangije ubuzima bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2020 Yasuwe: 3996

Uyu myugariro utabona umwanya uhoraho mu ikipe ya Manchester City yatunguye uyu mukunzi we ari mu gitondo amubwira ko adakeneye kubana nawe.

Uyu mukinnyi yabwiye uyu mugore we ati “Ndananiwe.Sinkigira ubwigenge.Ntabwo nkigukunda.”

Millie Savage wabyaranye na Stones umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 3 “Imyaka 2 ishize yambereye nk’ikuzimu kandi biracyakomeza.Nta muntu n’umwe nshaka kubishyiramo.N’umuntu mubi cyane.”

Millie yavuze ko kwamamara kwa John Stones mu gikombe cy’isi kwatumye yishyira hejuru.Yagize ati “Natekerezaga ko tuzamara ubuzima bwose turi kumwe ariko yaje kuba ikigoryi.”

Millie yatandukanye na Stones mu Ugudhyingo 2018 nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya.

Nyuma y’iminsi mike batandukanye,Millie yakiriye amakuru avuga ko uyu wari umukunzi we Stones yatangiye gukundana n’umunyamideli Olivia Naylor.

Millie yabwiye The Sun ati “Abo bakobwa bahora mu tubyiniro bibambaza ku bakinnyi b’umupira.John yahise akundana n’umwe muri bo nsigara nandagazwa kubera ubukungu bwe n’imbaraga ze.

Abakinnyi b’umupira bafatwa nk’imana kandi yahise yishyira hejuru nyuma y’igikombe cy’isi.Yaretse kwamamara kuraganza mu mutwe we.Ku bakinnyi kubaho mu buzima busanzwe ntibabikozwa.

Tumeze nk’abapfu imbere yabo ariko mu by’ukuri biba bimeze nko kurera umwana utazi neza amahame y’uko isi ikora.

Namuhaye ibyiringiro byanjye byose ndamufasha mu mwuga we wose wo gukina.Namugumishije aheza.”

Millie na Stones bahuriye ku ishuri ry’ahitwa South Yorkshire.Yagiye gukina muri Barnsley,ayivamo yerekeza muri Everton nyuma ajya muri Manchester City City kuri miliyoni 47 z’amapawundi muri 2016.

Millie yavuze ko uyu mukinnyi babanaga yahindutse cyane akiva mu Burusiya muri 2018.Yagize ati “Mbere y’igikombe cy’isi,John yari John.Yari uwo gukundwa ndetse afite ikinyabupfura.Twari dukundanye nk’abasaza.Ntabwo twavugwaga mu binyamakuru.

Millie yavuze ko nyuma y’igikombe cy’isi uyu mukinnyi babanaga yatangiye kwitwara nabi,akarara mu tubyiniro ndetse ngo yatangiye no kunywera inzoga mu rugo.

Uyu mugore yavuze ko hari igihe uyu mukinnyi yigeze gutaha mu rugo saa moya za mu gitondo amutera amafaranga mu maso.

Uyu mugore yavuze ko yasabye Stones ko bashyingiranwa undi biramurakaza niko guhita asiga Millie n’umwana ajya gukodesha hanze.

Uyu mugore yavuze ko Stones yamusize nta mafaranga amusigiye,ubuzima buramugora cyane ko ngo aho yajyaga hose yamukurikiraga gusa.




Millie yavuze agahinda yatewe na Stones