Print

Abantu 131 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 63 barayikira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2020 Yasuwe: 1727

Abanduye basanzwe I Kigali: 84, (bapimwe mu bagenzi bava mu mahanga bahise bashyirwa mu kato no mu biteguraga kwitabira ubukwe), Musanze: 20, Rubavu: 11, Nyabihu: 4, Gakenke: 3, Kayonza: 3, Kirehe: 3, Rwamagana: 1, Gatsibo: 1, Nyagatare: 1.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 667,894, byasanzwemo 6,659 banduye.

Abantu 5,955 bamaze gukira covid-19 ndetse barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 648 bakiri kwitabwaho.Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ni 56

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gihe abantu basatira iminsi mikuru atari umwanya wo koroshya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ahubwo akwiye gukazwa kugira ngo hirindwe ko ubwandu bushya bukomeza kwiyongera.

CP Kabera yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi imaze igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, "nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe."

Yakomeje ati “Nk’uko bigaragara, abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.”

Yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kurusha ibisanzwe, zaba izijyanye n’amasaha y’ingendo, abitabira ibikorwa bitandukanye, ndetse abarenga ku mabwiriza ibikorwa bikaba byahagarikwa.

CP Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite andi mayeri bashaka gukoresha, bazafatirwa ibihano. Kudohoka ku kubahiriza amabwiriza ngo bigaragarira mu mibare y’abantu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenza saa yine z’ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y’amasaha yemewe.

Yakomeje ati “Hari ndetse n’abarenza imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa bitandukanye nk’ubukwe, ibiriyo, gushyingura, amasoko, abakorera imihango itemewe mu rugo, ibyo byose biragenda bigaragara.”

Hari n’abandi bambara agatambaro neza mu mutwe iyo bagiye kuri moto, ariko ugasanga bambaye nabi agapfukamunwa, bigasa nk’aho inshingano bafite ari ukurinda umusatsi.

Yakomeje ati “Twiteguye gukoresha uburyo bwose mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yatanzwe ndetse n’azaza.”

CP Kabera yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura “inzira z’ibishokoro”, cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

Yakomeje ati “Ntabwo ukwiye gucungana na Polisi, ahubwo ukwiye kubahiriza amabwiriza [...] Hari ibintu abantu bagenda bavuga ndetse bakanaganira ukabyumva, bakavuga ngo mu gihe dusatira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari abantu benshi batekereza kwizihiza Noheli cyangwa se Ubunani, bakabikora mu busabane.”

“Turabamenyesha ko Coronavirus nta Noheli n’Ubunani igira, icyo kintu bakimenye. Abumva cyangwa bivuza ko ingamba n’amabwiriza biriho byakoroshywa, bamenye ko ahubwo ubu ari bwo hakwiye ko izi ngamba n’ibyemezo bikwiye gukazwa.”

Yashishikarije abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza, aho kugira ngo umuntu nabona amasaha yo gufunga ingendo yegereje, abone kujya gushaka imodoka imujyana mu rugo, yirengagije igihe asabwa kugira ngo agere mu rugo.

Yakomeje ati “Iyo utegereje rero ukavuga ngo harabura iminota 15 cyangwa 30 reka niruke njye muri gare mbone kujya i Kabuga, birumvikana ko uri buhure n’abandi benshi bajya ahandi hantu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ko abaturage bazamura imyumvire, kuko hari ibikorwa byinshi bikora mu buryo butemewe kandi bishobora guteza ibyago bwo gukomeza kongera ubwandu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike cyane byaribifite ubwandu buringaniye, butararengera inzego z’ubuzima.

Ati “None se nibiturenga ko igikurikira ari ibyemezo byo kuvuga ngo natwe twagiye ku cyiciro kiri hejuru, hari ibihugu byinshi biza kwanga kutwakira, biza kwanga kwakira indege zacu, biza kwanga kwakira abagenzi bavuye mu Rwanda, biza kwanga ko abaturage babo baza mu Rwanda.”

Yavuze ko iki ari igihe cyo kugira ngo abantu bisuzume, hafatwe ibyemezo byatuma “COVID tuyisubiza aho igomba kuba iri, kugeza igihe urukingo rwinjira mu gihugu”, mu mezi atatu ari imbere.