Print

Trump yiswe umuhombyi w’umwaka

Yanditwe na: Martin Munezero 14 December 2020 Yasuwe: 1647

Abanditsi babiri bahuriye kuri iyi nkuru bise Perezida Trump umuhombyi w’umwaka (Der Verlierer des Jahres), bashingiye ku kuba yaranze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Bati: “Yanze kwemera ko yatsinzwe, ahubwo yivugira ko amatora yibwe cyane, n’ubwo nta gihamya kibishimangira. Nta gitangaje, Perezidansi ya Trump irangiye nk’uko yatangiye. Nta kinyabupfura, nta cyubahiro.”

Hari aho mu nkuru y’iki gitangazamakuru, bageze bagasobanura Trump nk’umuntu “utareba ku nyungu rusange, akita ku kintu kimwe rukumbi; ari cyo we ubwe.” Arakomeza ati: “Ku bwa Trump nta kintu kiba ku murongo.”

Indi mpamvu yatumye aba banditsi bita Perezida Trump umuhombyi, ngo ni uko yasuzuguye icyorezo cya Covid-19, ntashyireho ingamba zo kukirinda Abanyamerika, kigakwira hose, na we bikagera ubwo acyandura.

Iki gitangazamakuru cyise Trump umuhombyi, mu gihe na The Times iherutse gukora inkuru ishyira Joe Biden watorewe kuyobora USA na Kamala Harris uzaba Visi Perezida we, ku mwanya wa mbere w’abantu uyu mwaka wahiriye kurusha abandi.