Print

Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare wanakinnye mu ikipe ya Mukura VS,Yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 14 December 2020 Yasuwe: 2573

Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze impanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Yari avuye i Kigali mu modoka itwawe n’umushoferi wa Economat General ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.

Padiri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.